Sobanukirwa: Amavu n’amavuko y’umunsi mpuzamahanga wahariwe umurimo ku isi

6,775

Umunsi mpuzamahanga w’abakozi ufite inkomoko ku cyiswe “Haymarket affair”, iyi ikaba ari imyigaragambyo yabereye i Chicago mu 1886 aho abakozi baharaniraga ko amasaha y’akazi yagabanywa akava kuri 12 akagirwa 8 ku munsi.

Urubuga rwa Wikipedia ruvuga ko icyo gihe ubwo polisi yageragezaga kubatatanya ngo bareke kwigaragambya, umuntu utaramenyekanye yateye igisasu hagati mu bigaragambyaga, maze abapolisi nabo bahita barasa bica bane mu bigaragambyaga.

Uyu munsi benshi bakunze kwita “May day” cyangwa (umunsi wa Gicurasi) waje kugirwa umunsi mpuzamahanga mu 1889 mu nama mpuzamahanga ya mbere yabereye i Paris mu Bufaransa.

Iyi nama yari yatumijwe ivuga ku kinyejana cyari gishize habaye impinduramatwara, byahuriranye n’imurikabikorwa Mpuzamahanga ryagaragazaga ibikorwa by’indashyikirwa byagezweho mu nzego zitandukanye, yaba ikoranabuhanga, ubumenyi n’ubugeni.

Muri iyo nama, impirimbanyi y’uburenganzira bw’abakozi, Raymond Lavigne, atanga igitekerezo ko buri mwaka itariki ya 1 Gicurasi, hajya hibukwa bariya bakozi bishwe baharanira uburenganzira bwabo mu myigaragambyo y’i Chicago.

Ahanini icyo abantu baharaniraga ni uburenganzira bw’umukoreshwa kuko kubera kwiyongera gukabije kw’inganda kwariho icyo gihe mu kinyejana cya 19, ba nyiri inganda n’abakoresha bakoreshaga nabi abakozi babo bagendereye kubona inyungu y’ikirenga.

Itariki ya 1 Gicurasi iza kwemezwa mu 1891. Uyu munsi waje kwitabirwa cyane n’ibihugu byagenderaga ku matwara ya gisosiyalisiti na gikomunisiti, aho mu nama mpuzamahanga y’amashyaka ya gisosiyalisiti yabereye i Amsterdam mu 1904, basabwe kujya bigaragambya kuri iyi tariki kugira ngo bashyirirweho amasaha umunani y’akazi atarenga.

Iyi nama yabigize ihame ku mahuriro y’abakozi y’ibihugu byose ko tariki ya mbere Gicurasi, bagomba guhagarika akazi aho bishoboka bikaba bitanateza ingaruka ku bakozi.

Mu bihugu byinshi urwego rw’abakozi rwaharaniye ko tariki ya mbere Gicurasi yagirwa umunsi w’ikiruhuko bigerwaho, hakanibukwa abazize guharanira uburenganzira bw’abakozi mu myigaragambyo y’i Chicago.

Uwo munsi wakomeje kuba umunsi ukomeye mu bihugu nk’u Bushinwa, Koreya y’Amajyarugu, Cuba n’u Burusiya, aho hakorwa imihango ikomeye yo kuwizihiza muri ibyo bihugu.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada ho, uyu munsi wizihizwa byemewe mu kwezi kwa cyenda. Impamvu wizihizwa iyi tariki itandukanye n’inkomoko yawo igaturuka ko nyuma y’iyicwa ry’abigaragambyaga i Chicago, Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Grover Cleveland yatinye ko kwizihiza uyu munsi ku itariki nyiri izina byaba uburyo bwo gutuma hibukwa ubwicanyi bwabaye nk’aho bishwe na Leta, kuko bishwe na Polisi.

Umunsi mpuzamhanga w’abakozi wizihizwa byemewe n’amategeko tariki ya mbere Gicurasi buri mwaka mu bihugu birenga 80 harimo n’u Rwanda.

Mu Rwanda, hatangwa ikiruhuko ku bakozi, hakanatoranywa umukozi wakoze neza kurusha abandi muri uwo mwaka mu bigo bimwe na bimwe akabishimirwa.

(Inkuru ya Habimana Ramadhani)

Comments are closed.