RUSESABAGINA arongera afungwe indi minsi 30 y’agateganyo

7,077
Image

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemeje ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwo kongera igihe cy’iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo rya Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha 13 birimo iby’iterabwoba.

Amakuru dukesha igihe.com aravuga ko Umwanzuro wo kongera iminsi 30 y’igifungo kuri Bwana Rusesabagina Paul wafashwe kuri uyu wa Gatanu mu gihe uregwa atari ari mu cyumba cy’iburanisha kuko yari muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe Ubushinjacyaha bwari ku ikoranabuhanga rya Skype.

Mu iburanisha riheruka, Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina akurikiranyweho ibyaha bihanirwa igihano kirenze imyaka ibiri kandi ibimenyetso bikaba bigikusanywa bityo bukeneye igihe gihagije cyo kubyigaho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko hari abatangabuhamya batarabazwa hategerejwe ko bavugishwa.

Abunganizi ba Rusesabagina bari bavuze ko umukiliya wabo afunzwe binyuranye n’amategeko kuko igihe kigenwa cyarenzeho iminota irindwi, basaba urukiko ko rutegeka ko afungurwa ako kanya.

Kuri iyi ngingo, urukiko rwanzuye ko Paul Rusesabagina afunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko ubushinjacyaha bwubahirije ibijyanye n’iminsi yo gutanga ikirego.

Umucamanza yavuze ko ubushinjacyaha bushobora gukora iperereza ry’inyongera mu gihe bwabonye ibimenyetso bidahagije. Yavuze ko ubushinjacyaha bukwiye kumenya ko bukeneye igihe cyo gukora irindi perereza ryisumbuyeho kandi itegeko ko ribyemera.

Umucamanza ati “Hari impamvu ifatika ituma uregwa yongererwa igihe cyo gufungwa by’agateganyo.’’

-  Ibyaha 13 Rusesabagina akurikiranyweho

- Kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo
- Gutera inkunga iterabwoba
- Iterabwoba ku nyungu za politiki
- Gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba
- Gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba
- Kuba mu mutwe w’iterabwoba
- Kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gufata umuntu ho ingwate
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
- Ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gushyira abana mu mirwano cyangwa ngo bakore indi mirimo ijyanye n’ishingano za gisirikare

Leave A Reply

Your email address will not be published.