Uburusiya bwarakariye YOUTUBE kuko yahagaritse chanel y’inteko ishingamategeko

7,310
Kwibuka30

Abayobozi b’Uburusiya barakajwe nuko Urubuga rwa YouTube rwanze gutambutsa ibiganiro by’inteko ishinga amategeko y’Uburusiya, bavuga ko na rwo bagiye kurukomanyiriza.

Ejo kuwa Gatandatu, YouTube yatangaje ko ihagaritse guhitisha ibiganiro by’umuyoboro wa Televiziyo Duma (inteko ishinga amategeko y’Uburusiya) kubera ko byarenze ku mabwiriza YouTube igenderaho.

Kwibuka30

Nyuma y’icyemezo cya YouTube, yahise yotswa igitutu n’abategetsi n’ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho mu Burusiya Roskomnadzor bihutiye kuvuga ko uko babibona icyo kigo gishoje urugamba ruzagikoraho ubwacyo.

Ministri ushinzwe itumanaho mu Burusiya Maria Zakharova yavugiye ku rubuga rw’Abarusiya rwa Telegram ati: “Mushyingure iby’ingenzi, mubyimurire ku mbuga zikoreshwa n’Uburusiya kandi mugire vuba.”

Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho mu Burusiya cyatangaje ko cyasabye Google gusubizaho umuyoboro w’inteko ishinga amategeko y’Uburusiya vuba na bwangu.

Vyacheslav Volodin, umuvugizi w’inteko ishinga amategeko y’Uburusiya yatangaje ko iki gikorwa cya YouTube ‘kigaragaza uburyo Amerika itubahiriza uburenganzira n’ukwishyira ukizana’.

Comments are closed.