U Rwanda na Uganda bigiye kongera guhurira I Kigali mu biganiro by’amahoro
Biteganijwe ko bino bihugu bibiri byongera guhurira mu nama I Kigali kuri uno wa mbere bigire hamwe ishyirwa mu bikorwa y’amasezerano aherutse gusinywa.
Nyuma y’aho aba prezida b’u Rwanda na Uganda bahuriye I Luanda mu gihugu cya Angola bagasinya zimwe mu ngingo z’amasezerano agamije umubano mwiza hagati ya bino bihugu bituranye, bimaze igihe kitari gito mu mwuka utari mwiza, kuri uno wa mbere taliki ya 16 Kanama 2019 biteganijwe ko intumwa za Leta ya Uganda zizaba ziri I Kigali guhura na bamwe mu bayobozi bo mu Rwanda kugira ngo baganire uko amasezerano aherutse gusinywa n’abakuru b’ibihugu byombi yashyirwa mu bikorwa. Bwana Ambassadeur OLIVIER NDUHUNGUREHE ministre muri Ministeri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe EAC ku murongo w’ijwi rya Amerika yemeje iby’ayo makuru, avuga ko ikigamijwe ari ukurebera hamwe uburyo impande zombi zajya inama mu minogere y’amasezerano y’i Luanda muri Angola.
Prezida Paul KAGAME aherutse guhura na Prezida wa Uganda Yoweri KAGUTA MUSEVENI I Luanda, maze hasinywa amasezerano yo kugarukana amahoro n’umwuka mwiza hagati y’ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay’ingwe.
Ayo masezerano abantu benshi bayise amasigaracyicaro kuko kuri uwo munsi ayo masezerano agisinywa, Leta ya Uganda yahise ikomanyiriza bimwe mu Binyamakuru byandikirwa mu Rwanda bikunze gusomwa I Bugande, bukeye bwaho, Leta ya Kigali nayo yahise ihagarika bimwe mu binyamukuru bya Uganda ku butaka bw’u Rwanda.
Hateganijwe ko nyuma y’ino nama yo kuwa mbere ibintu bishobora kugenda neza, ibihugu bikongera kugenderanira nka mbere nubwo benshi mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda basanga hakiri kare.
Comments are closed.