U Rwanda rwanyomoje amakuru yavugaga ko abanyarwanda batemerewe kwinjira i Dubai

5,602

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje amakuru amaze iminsi avuga ko u Rwanda ruri ku rutonde rw’ibihugu aho abaturage barwo batemerewe kwinjira i Dubai.

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Ambassade yayo mur Leta Zunze ubumwe z’Abarabu yanyomoje amakkuru yavugaga ko u Rwanda ruri ku rutonde rw’ibihugu aho abaturage barwo batemerewe kwinjira mu mujyi wa Dubai.

Aya makuru y’uko u Rwanda narwo ruri ku rutonde rwiswe black list yatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga mu mpera z’icyumweru gishize, ni amakuru yashyiraga u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu byinshi byangiwe guhabwa pasiporo.

Nyuma y’ayo makuru, Ambasade y’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu yahise isohora itangazo inyomoza ayomakuru.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa 26 Ukwakira 2022, Ambasade y’u Rwanda muri UAE iherereye i Dubai yavuze ko ayo makuru ari ibihuha yibutsa ko umubano w’impande zombi uhagaze neza kandi Abanyarwanda bahawe ikaze muri icyo gihugu.

Ku rundi ruhande ariko, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziherutse gukora amavugurura mu bijyanye no gusaba visa ndetse no kujya muri icyo gihugu muri rusange.

Rikomeza rigira riti “Binyuze muri ayo mavugurura, nk’abandi baturage bo mu bindi bihugu, Abanyarwanda basaba visa yo gusura UAE basabwa kubahiriza amabwiriza.”

Muri ayo mabwiriza harimo kugaragaza ko wamaze kumvikana no kubona hoteli uzacumbikamo mu gihe uzamara muri icyo gihugu, kwerekana ko ufite tike y’indege yo kugenda no gusubira iwanyu.

Mu gihe kandi umuntu ugiye i Dubai azacumbika mu rugo rw’umuntu, asabwa kwerekana ibaruwa imutumira yahawe n’uwo muntu uzamucumbikira, agashyiraho imyirondoro y’uwo muntu ndetse n’ibimuranga birimo nimero y’indangamuntu na telefone.

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bifitanye umubano wihariye. Iki gihugu cyafunguye Ambasade i Kigali ku wa 8 Werurwe 2018.

Ibihugu byombi kandi bikorana mu ishoramari n’ubukerarugendo.

Comments are closed.