U Rwanda rwazamutseho imyanya 25 mu guha ubwisanzure itangazamakuru
U Rwanda rwazamutseho imyanya igera kuri 25 ku bijyanye no guha ubwisanzure bw’itangazamakuru, mu gihe u Burundi ari rwo ruyoboye urutonde mu karere k’ibiyaga bigari.
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 3 Gicurasi 2023, U Rwanda rwifatanije n’isi yose muri rusange mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru, Ishyirahamwe reporters sans frontieres nayo yashyize hanze urutonde rw’uburyo ibihugu bikurikirana mu gutanga ubwisanzure mu itangazamakuru.
Kuri urwo rutonde, u Rwanda rwaje ku mwaya wa kane mu karere k’ibiyaga bigari rukurikirwa na Uganda iza ku mwanya wa gatanu mu Karere. U Rwanda ruje ku mwanya wa kane mu Karere mu gihe ku rutonde rw’isi rwaje ku mwanya w’i 132, rukaba rwigiyeho imbere imyanya igera kuri 25 yose nubwo hari bamwe batemera iyo mibare, bakabivuga bashingiye ku kuba uno mwaka mu Rwanda aribwo havuzwe urupfu rwa Bwana Ntwali wari umunyamakuru Leta yavuze ko yishwe n’impanuka ya moto, ariko abandi bakavuga ko yaba yarishwe kubera inkuru zitavuga rumwe na Leta yahoraga atangaza anyujije mu gitangazamakuru cye cyakoreragakuri murandasi
Mu Karere k’ibiyaga bigari, u Burundi nibwo buza ku mwanya wa mbere bukaba buri ku mwanya w’i 114 ku isi, ariko bukaba bwasubiye inyuma ugereranije n’umwanya bwari bufite ku rutonde rw’umwaka ushize.
Kugeza ubu ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda ntibuvugwaho rumwe, hari bamwe basanga ko hakiriho imbogambizi mu gutara amakuru, ndetse ko hari abanyamakuru baterwa ubwoba mu gihe bakoze inkuru zidasingiza ubuyobozi buriho, mu gihe hari abandi bavuga ko hari intambwe yatewe muri iki gihe ukurikije aho ibintu byari biri mu myaka ishize, umwe mu banyamakuru twaganiriye ariko utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze yagize ati:”Inzira iracyari ndende, ndetse biragoye hano iwacu, jye mbona buhari ariko bucagase rwose, nawe se kubona mu gihe tugezemo hari abayobozi b’ibitangazamkuru banga guhitisha inkuru yakozwe n’umunyamakuru kubera ubwoba ko niramuka igiye hanze ibateza ikibazo kubera ko ivuga ibitagenda neza bya Leta“
Undi ati:”Hera kuri wa musore wa BTN bakubise ejo bundi bamusuka urusenda mu maso, ubwo se iyo aba ari undi wundi ukorera ikinyamakuru kidakomeye nka BTN urumva atari no gufungwa kandi yagaragaje ibimuranga byose? Biracyari ikibazo, ino mibare sinyemera na gato…“
Undi munyamakuru ukorera kimwe mu bitangazamakuru byigenga bya hano mu Rwanda yagize ati:”Yewe, n’abakora siporo ntibigenga nkaswe abakora politiki, hera ku banyamakuru bavuze ko ikibazo kiri muri FERWAFA ari ministre wa Sport, urebye uburyo bisobanuraga ubwabyo kandi ibyo bavugaga ari byo bikwereka ko nta bwisanzure buhari, bari bafite ubwoba kandi ari abanyamakuru bakuru mu mwuga” Uyu mugabo yakomeje avuga ko mu itangazamakuru o siporo mu Rwanda bigoye kumva umunyamakuru anenga imikorere ya APR FC, ariko akoroherwa cyane kunenga Rayon sport cyangwa Mukura, yagize ati:”Uzumve niba hari uwanenga APR FC, ntibishoboka, kuriya abanyamakuru birirwa batuka umuyobozi wa Rayon Sport niko babikora ku muyobozi wa APR FC? Azibeshye noneho urebe”
Ariko n’ubwo bimeze bityo, hari abemeza ko inzira ikiri ndende, ariko kandi ko Leta yagiye ikora ibishoboka byose ngo itabangamira itangazamakuru mu mikorere yaryo
Comments are closed.