Uburezi: Amanota y’abasoza ay’isumbuye yasohotse, Abakobwa banikiye Basaza babo

331,394

Ikigo k’igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda cyashyize hanze amanota y’abarangije ay’isumbuye, abakobwa nibo batsinze ku rugero ruri hejuru ugereranije na basaza babo.

Ahagana saa munani z’amanywa nibwo Ministeri y’Uburezi n’ibigo biyishamikiyeho nka REB na RP byashyize ahagaragara amanota y’abanyeshuri bashoje igice cya kabiri cy’ay’isumbuye bakoze ibizami umwaka w’amashuri wa 2019. Mu muhango wabereye mu cyumba k’inama ku cyicaro cya ministeri y’uburezi mu Rwanda, ministre w’uburezi mu Rwanda Dr Eugène MUTIMURA yashimiye abanyeshuri bakoze neza, ndetse n’abarimu babigizemo uruhare.

Mu mibare yashyizwe hanze, abakobwa nibo batsinze ku kigero kiri hejuru ugereranije na basaza babo b’abahungu, umubare wose ku bakobwa bakoze ibizamini bya Leta bari 25.644 hatsinda abagera kuri 21.170 aribo 93.2%, mu gihe basaza babo bakoze ari 21.217 hatsindamo 19.774 aribo bangana na 86.5%, ibi bitandukanye no mu myaka yashize kuko wasangaga abahungu aribo batsinze ku rugero ruri hejuru kuruta abakobwa.

Ni umuhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere

Imibare na none yagaragaje ko amashuri y’imyuga TVET ariyo yatsinze ku rugero ruri hejuru kuko batsinze kuri 91.1%. Muri rusange abanyeshuri bakoze neza kuko batsinze ku rugero rwa 89.50% nk’uko byatangajwe na Ministri w’uburezi Docteur Eugène MUTIMURA.

Dr MUTIMURA yavuze ko yashimishijwe n’ibyavuyemo kuko yari ku nshuro ya mbere abanyeshuri bakora ibizami mu buryo bushya bw’imyigishirize, uburyo buzwi nka CBC na CBT mu mashuri y’imyuga, Uburyo bwatangiye mu mwaka wa 2017.

Abatsinze neza bahembwe za mudasobwa zo mu bwoko bwa Positivo

Ministeri yageneye abana bagiye batsinda ku mwanya wa mbere muri buri shami mudasobwa zo mu bwoko bwa Pisitivo.

Uwitwa HERVE RAYMOND MPANO niwe watsinze neza cyane aza ku mwanya wa mbere mu ishami rya PCB, MAGAMBO RICHARD nawe aza ku mwanya wa mbere muri PCM, naho PACIFIQUE ISHIMWE aba uwa mbere mu ishami rya MCB.

Comments are closed.