“Uburusiya bushobora gutera Ukraine igihe cyose gishoboka”- Umuburo wa USA

5,326

Leta ya Amerika yatanze umuburo ko umunsi uwo ari wose Uburusiya bushobora kugaba igitero kuri Ukraine, iburira abaturage bayo bari muri Ukraine kuhava byihutirwa.

Ibiro by’umukuru w’Amerika, White House, byatangaje ko igitero gishobora gutangira haraswa ibisasu byo mu kirere, ibi bikaba byatuma ingendo zigorana bigashyira ubuzima bw’abasivile mu byago.

Uburusiya bwahakanye inshuro nyinshi umugambi wo kugaba igitero kuri Ukraine, nubwo bwarunze ingabo zirenga 100,000 ku mupaka ubuhuza na Ukraine.

Iri tangazo Rya Leta zunze ubumwe z’Amerika ryahwituye ibihugu byinshi ku mugabane w’Uburayi guhamagarira abaturage babyo bari muri Ukraine, gutaha ibintu bitarazamba.

Umwuka w’intambara ukomeje gututumba, mu gihe kuri uyu wa gatandatu biteganyijwe ko perezida w’Amerika Joe Biden agirana ikiganiro na Vladimir Putin w’Uburusiya, ku kibazo cya Ukraine.

Uburusiya busaba umuryango w’ubwirinzi w’Uburayi n’Amerika(OTAN/NATO) kutemerera Ukraine kuwinjiramo.

Comments are closed.