Burera: Polisi yafashe uwagendaga akwirakwiza COVID-19 ku bushake

6,963
Kwibuka30

Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gashyantare Polisi ikorera mu Karere ka Burera ku bufatanye n’umujyanama w’ubuzima bafashe uwitwa Sibomana Aimable w’imyka 52. Yafashwe arimo kugenda akwirakwiza COVID-19 mu tubari, yafatiwe mu Murenge wa Rugengabali, Akagari ka Rukandabyuma, Umudugudu wa Seta.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police(SP) Alex Ndayisenga yavuze ko tariki ya 10 Gashyantare Sibomana n’abandi bahinzi bagombaga kujya mu nama y’abahinzi ariko bagombaga kwipimisha icyorezo cya COVID-19 bageze ahari bubere inama. Sibomana baramupimye basanga yaranduye abaganga bamwohereza iwe mu rugo kwishyira mu kato, aho kujyayo yahitiye mu tubari.

SP Ndayisanga yagize ati” Sibomana amaze gupimwa basanze yaranduye COVID-19 bamwohereza mu rugo iwe kwishyira mu kato ndetse bamuha imiti azaba anywa. Sibomana aho kujya iwe mu rugo yahitiye mu tubari tubiri agenda anywa inzoga, umujyanama w’ubuzima kuko yari yabimenyeshejwe yahise amubona aramuhagarika atanga amakuru.”

Kwibuka30

SP Ndayisenga avuga ko Sibomana yaganirijwe na Polisi ndetse n’umujyanama w’ubuzima bamukangurira kubahiriza amabwiriza agenga kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19. Kimwe n’abandi baturarwanda bose Sibomana yibukijwe ko amategeko ahana umuntu wese ukwirakwiza nkana icyorezo cyangwa indwara yandura.

Yagize ati” Amabwiriza avuga ko iyo upimwe bikagaragara ko wanduye COVID-19 ujya mu rugo aho uba ukishyira mu kato ntugire uwo usura cyangwa ngo hagire ugusura. Ukurikiza amabwiriza wahawe n’abaganga, igihe baguhaye cyagera ugasubira kwipimisha kugira ngo barebe ko nta bwandu bwa COVID19 bukikurimo. Iyo unyuranije n’amabwiriza uba ukoze icyaha cyo gukwirakwiza icyorezo ku bushake kandi ni icyaha.”
Abantu bose bahuye nawe barapimwe kugira ngo harebwe ko ntawe yanduje, byagaragaye ko ari bazima ariko bagirwa inama yo kuzatanga amakuru igihe bumva batameze neza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 117 ivuga ko   Umuntu wese abishaka wanduza undi indwara ishobora gutera ubumuga aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Iyo indwara yandujwe ari indwara idakira, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Comments are closed.