Uburusiya-Ukraine: Abanyarwanda 51 bamaze guhunga bava muri Ukraine berekeza mu bihugu birimo Pologne

6,968

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko kugeza saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Werurwe 2022, Abanyarwanda 51 bari bamaze guhunga bava muri Ukraine yugarijwe n’ibitero by’u Burusiya.

Muri abo Banyarwanda bamaze kuva muri Ukraine harimo 50 bagiye mu gihugu cya Pologne mu gihe umwe yahungiye muri Hongrie.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko ibikorwa byo gushaka uko abandi basigaye bahunga bikomeje.

Muri rusange abanyarwanda babaga muri Ukraine ni 85 bakaba biganjemo abanyeshuri n’abakora imirimo isanzwe bafatanya n’amasomo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ejo kuwa mbere, Mukuralinda yavuze ko abo Banyarwanda uko ari 85, Guverinoma y’u Rwanda izi uburyo babayeho binyuze muri za Ambasade, iri mu Budage ari nayo ihagarariye u Rwanda muri Ukraine ndetse na Pologne aho Abanyarwanda n’abandi bari kunyura bahunga.

Yavuze ko Guverinoma izi neza telefoni zabo Banyarwanda, email zabo, aho batuye ndetse n’aho ababyeyi babo hano mu Rwanda babarizwa, ibyo byose bikaba biri kwifashishwa mu kuvugana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ababyeyi babo.

Avuga ko umuntu ufite umuntu we hariya yabashije kuvugana n’imwe muri za ambasade z’u Rwanda ziri kubafasha adashobora kubura amakuru.

Avuga kandi ko abanyamahanga barimo n’Abanyarwanda Pologne yabahaye ibyumweru bibiri, ubundi bagakomereza mu bihugu byabo.

Yagize ati”Niyo mpamvu rero n’ababyeyi hano cyangwa se n’abavandimwe babimenye ko abantu bageze muri Pologne batazahaguma. Ni ukugerageza gutegura bagashakisha uburyo abantu babo bahava”.

Avuga kandi ko uwo bizagora gushaka uko uwe yava muri Pologne adakwiye kubyihererana, ahubwo ko akwiye kugana inzego z’U Rwanda zikurikirana iki kibazo zikamufasha

Mukuralinda yasabye Abanyarwanda gukomeza gutanga amakuru kugira ngo Leta ibone uko ikomeza gufasha Abanyarwanda bari muri Ukraine bifuza gutaha.

Comments are closed.