Nyanza: Batanu bari bagiye gutekera umutwe umuturage batawe muri yombi

8,068
Kwibuka30

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza ifatanije n’inzego z’ibanze ndetse n’abaturage yafashe abagabo 5 bakekwaho gutekera  umutwe uwitwa Mukantwari Collette w’imyaka 51 bamubwira ko bafite zahabu ibiro 2 bagurisha amafaranga ibihumbi 90, ibi byabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagali ka Gati, Umudugudu wa Rwabihanga.

Abafashwe ni Ntakirutimana Francois, Ntawizera Jean Damascene, Niyibizi Vedaste, Rwarinda Silas na Kubwimana Ismael.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobard Kanamugire yavuze ko aba bombi bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati ”Iri tsinda ry’abantu bakekwaho kuba abatekamutwe riyobowe n’uwitwa Ntakirutimana Francois akaba afite abandi bantu bakorana nawe mu turere dutandukanye tw’igihugu bashuka abantu. Aba bamukorera bamuhamagaye bamubwira ko bafite umuntu wabagurira amabuye  bise zahabu  niko kumuhuza na  Mukantwari bamubwira ko bamugurisha zahabu ariko akajya abishyura amafaranga mu byiciro, nawe ababwira ko baza bagahurira kuri Banki akabishyura. Bagiye guhura nawe kuri Banki Mukantwali abonamo umwe muri bo yari azi ko asanzwe akora ibikorwa by’ubutekamutwe ahita ahamagara Polisi irabafata.

Yakomeje avugako aba bafashwe bari bumvikanye na Mukantwali ko ibikwangwari bya zahabu bafite bazayigura amafaranga ibihumbi 90 akayabaha mu byiciro.

Bafashwe amaze kumwishyura ibihumbi 49 ariko avuga ko mbere yari yabahaye andi mafaranga.

Kwibuka30

SP Kanamugire yashimiye abaturage batanze amakuru kandi anasaba abaturage kujya birinda abantu babahamagara babizeza ibitangaza.

Yagize ati” hashize igihe mu gihugu hose humvikana abantu bashuka abaturage bagamije kubarya utwabo. Turabakangurira kujya mwirinda umuntu wese ubahamagara abizeza ibitangaza kuko ahanini aba agamije kubiba bityo turasaba abaturage kujya bashishoza ku bantu babagana kuko usanga haba harimo abatekamutwe.”

Umuvugizi wa Polisi muntara y’amajyepfo yaburiye abantu bakora ubwambuzi bushukana kubireka kuko birangira ufashwe kandi bagahanwa n’amategeko

Yagize ati” Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze bahagurukiye abantu bakora ibyaha by’ubushukanyi mu gihugu hose, abantu babikora bakwiye kubireka kuko birangira babifatiwemo kandi bagakurikiranwa n’amategeko.”

Abafashwe bose bashyikirijwe ishami rishinzwe ubugenzacyaha (RIB) rikorera kuri sitasiyo ya Polisi Busasamana kugirango hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Comments are closed.