Uburusiya-Ukraine: NATO igiye gutegura indege z’intambara inongere abasirikare mu gace k’uburasirazuba

11,266

Nyuma y’uko Uburusiya butangije intambara kuri Ukraine, Kuri uyu wa Kane, umuryango w’ubwirinzi w’ibihugu by’Iburayi n’Amerika(NATO) wategetse abakomando bawo gukaza imyiteguro yo kurinda ubutaka bw’umunyamuryango, bategura indege amagana n’amato by’intambara.

Aba bakomando banasabwe kongera umubare w’ingabo z’uyu muryango ku gice cy’iburasirazuba

Umunyamabanga mukuru wa NATO Generali Jens Stoltenberg yatangaje ko yajumije inama yihutirwa y’ibihugu 30 bigize uyu muryango izaba ejo kuwa gatanu.

Iyi nama biteganyijwe ko izaba irimo perezida Joe Biden  wa Amerika, ikazanatumirwamo n’abayobozi muri Swede, Finland n’ibigo by’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Stoltenberg yagize ati”Uburusiya buri gukoresha imbaraga mu kwandika amateka, no guhakana ukwibohora kwa Ukraine n’inzira yayo y’ubwingenge’.

Ishyirwamubikorwa rya gahunda ya NATO yo gusubiza Uburusiya, ni intabwe ikomeye Stotenberg yavuze ko igaragaza uburemere bw’igitero cyagabwe kuri Ukraine.

Yavuze ko igitero kidasobanutse cy’Uburusiya kuri Ukraine ari ugushyira ubuzima bw’inzirakarengane mu kaga. Ukraine ntiraba umunyamuryango wa NATO

NATO kandi irateganya gushyira abasirikare mu bihugu bya Romaniya, Burgariya na Slovakiya, nk’ibyo yakoze mu gace ka Baltic na Pologne.

Comments are closed.