Madagascar yibasiwe n’inkubiri ya kane y’umuyaga”Cyclone”; Hakenewe ubufasha bwihuse

8,358
Kwibuka30

Inkubiri ya kane y’umuyaga “Cyclone” yibasiye Madagascar, mu kwezi kumwe yangije amazu n’ibihingwa, inongera ubwoba bw’imyuzure mishya.

Umwe mu bayobozi bakuru bo mu ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umryango utabara imbabare(IFRC), Denis Bariyanga, yavuze ko ingo zigera ku bihumbi 160 zibasiwe n’ibibazo byaturutse kuri uyu muyaga.

Kwibuka30

Umuyaga wa Cyclone Emnati wo kuwa kabiri mu ijoro, wahurije hamwe imiyaga yagenderaga kuri kilometer 100 ku isaha(100km/h), uzana imvura, n’imiraba myinshi.

Abantu bagera ku bihumbi 30 mu majyepfo y’uburasirazuba bw’igihugu barimuwe mbere y’uko umuyaga uza.

IFRC ivuga ko hakenwe byihutirwa gushaka ibiryo, amazi meza, n’uburyamo bw’abimuwe.

Madagascar ikunda kwibasirwa n’imiyaga ya Cyclone hagati y’ukwezi kwa cumi na kumwe(Ugushyingo) n’ukwa kane(Mata) buri mwaka.

Comments are closed.