Uburyo bwonyine bwo kurangiza intambara muri Ukraine ni ukurasa Putin- Senateri wa Amerika

9,805
Take this guy out:' Sen. Lindsey Graham tweets about Putin, ongoing  Russia-Ukraine crisis | WPDE

Senateri wa Leta Zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko PUTIN akwiriye kuraswa agapfa ko aricyo gisubizo cyonyine cyarangiza intambara muri Ukraine.

Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham, yaburiye Abarusiya avuga ko niba bashaka ko mu gihe kiri imbere batazabaho mu muhezo, bakwiriye kwikiza Putin hakiri kare.

Uyu mugabo yabivuze nyuma y’uko hari hamaze gutangazwa amakuru y’uko Ingabo z’u Burusiya zarashe ku ruganda rw’ingufu za nucléaire muri Ukraine.

Ati:“Uburyo bwonyine bwo gushyira iherezo kuri ibi, ni ukwikiza uyu mugabo.”

Graham yanditse kuri Twitter ye ati “Keretse niba mudashaka kuzabaho mu mwijima ubuzima bwanyu bwose, muhejwe, muri mu bukene.”

Ntabwo mu magambo ye Graham yigeze avuga Putin mu izina cyangwa se ngo asobanure ibyo yashakaga kuvuga akoresheje ijambo “kwikiza” gusa abasesenguye inyandiko ye bumvikanishije ko asaba ko uyu mugabo yicwa.

Comments are closed.