Ubushinjacyaha bwasabye ko FATAKUMAVUTA afungwa iminsi 30 y’agateganyo

841

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, gutegeka ko Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko Fatakumavuta asabirwa gukurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo kubera ko iperereza ku byo akurikiranyweho rigikomeje, kandi ko ari bwo buryo bwiza bwo guhagarika gukomeza kubikora.

Yagaragaje ko hari impamvu zikomeje zituma Fatakumavuta akurikiranwaho ibyaha birimo gukangisha gusebanya, kubuza amahwemo, gukoresha ibiyobyabwenge, ivangura n’ibindi.

Yagaragaje ko ibimenyetso bishingiye ku kuba hari ibirego byatanzwe n’abantu batandukanye barimo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, Muyoboke Alex, Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati, Ngabo Medard uzwi nka Meddy.

Abo bose barega Fatakumavuta ko mu bihe bitandukanye yagiye akora ibiganiro ku muyoboro ya YouTube ndetse akanakoresha urubuga rwe rwa X mu gutanga ibitekerezo birimo amagambo agize ibyaha.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibikorwa bigize icyaha byose yagiye abikorera mu biganiro bitandukanye yagiye akora ndetse aza kugirwa inama n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ko yareka ibyo bikorwa bigize icyaha.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Fatakumavuta atumvise inama yagiriwe ahubwo yahise akora ibindi biganiro anagaragaza ko niyongera guhamagarwa atazabwitaba.

Bwavuze ko hashingiwe ku birego yarezwe, ibyo akurikiranyweho no kuba yiyemerera ko ibyo biganiro yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha bityo ko yafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Bwavuze ko amagambo y’ivangura yayakoresheje ku muhanzi witwa Bahati, aho yavuze ko yashatse umugore mubi w’umu-diaspora, ushaje kandi ukennye.

Bwavuze ko Fatakumavuta kandi ngo yakoze ikiganiro gisebya Ngabo Medard (Meddy), avuga ko Meddy yanze kwemera ko yabanye n’umugore we mbere y’uko babana.

RIB yaramuhamagaye iramwihanangiriza inamugira Inama za kibyeyi ariko ngo ntiyayumviye.

Bwagaragaje ko nyuma yo gutabwa muri yombi, bamupimye ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi, bagasanga mu mubiri we harimo igipimo cyo hejuru cya 298.

Impamvu zikomeye mu Bugenzacyaha Fatakumavuta yanze kubazwa, naho mu Bushinjacyaha ibyo byaha yarabyemeye ariko ntiyemera ibikorwa bigize icyaha.

Buvuga ko kuba Fatakumavuta yaremeye ko ibyo biganiro yabikoze ari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha akurikinyweho, kuba hari amashusho yafatiriwe y’Ubugenzacyaha, hari imashini na telefoni yagiye akoreraho ibyaha byafatiriwe, harimo kandi ibiirego bya ba nyirubwite bamureze.

Bwasabye ko yafungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko mu mikorere y’icyaha ibyo yabigize akamenyero, bikaba ari uburyo bwiza bwo guhagarika ibikorwa akurikiranyweho.

Fatakumavuta yateye utwatsi ibyo aregwa

Fatakumavuta ahawe umwanya ngo yisobanure ku byo aregwa, yabwiye Urukiko ko amaze igihe akorerwa iyicarubozo kandi ko ari byo ntandaro y’ibyo akurikiranyweho.

Yagaragaje ko umunsi atabwa muri yombi ku wa 18 Ukwakira 2024, yarajwe ku isima kandi yamenweho amazi bityo ko yakorewe iyicarubozo.

Yagaragaje ko kandi akorerwa iyicarubozo na mbere y’uko ajya ku rukiko kuburana ngo kuko yangirwa kwambara ikoti kandi aba yifuza kugera imbere y’urukiko agaragara neza nk’uko asanzwe abiziho.

Yasobanuye ko kuri Habiyambere Jean Paul uzwi nka Bahati ibyo yakoze ari we wari wabimusabye kuko yashakaga kuba umusesenguzi kandi yifuza kumenyekana.

Yavuze ko nubwo babeshya ko Bahati yamureze,hari hari urwandiko rwe yanditse agaragaza ko nta kibazo afitanye na Fatakumavuta kandi ko ibyo yaba yaramuvuzeho byose byaba ari agatwiko ko mu myidagaduro.

Ku bijyanye n’ibyo yavuze kuri Ngabo Medard byo kuba yarabanye n’umukobwa umwaka wose mu nzu, byaturutse ku byo uwo muhanzi yivugiye ubwo yatangaga ubuhamya avuga ko yakiriye agakiza.

Kuri Muyoboke Alex, Fatakumavuta yavuze ko atari ubwa mbere bagiranye ibibazo kuko ibibazo byatangiye muri 2017 ariko ko bari baramaze kongera kwiyungwa bigizwemo uruhare n’Umuyobozi wa Isibo TV na Isibo Radio Kabanda Jado.

Ati “Igitangaje nk’umugabo waje tukiyunga, naje gutungurwa n’uko noneho muri uku kwezi ku Ukwakira akinkurikirana akaza kundega muri RIB. Ibyo rero andega ndabihakanye.”

Kuri Mugisha Benjamin alias The Ben, Fatakumavuta yavuze ko ari inshuti na Muyoboke Alex.

Yavuze ko guhera muri 2017 yakoranye na The Ben mu kwamamaza ibitaramo bye mu bihe bitandukanye kandi ko byagendaga neza.

Yavuze ko bari basanzwe ari inshuti cyane ko yanamuhaye impano y’umuti wamufasha kumera ubwanwa akaba nka we n’ubwo atigeze awukoresha.

Ati “Sinibaza uburyo umuntu nakoreye ibyo bintu byose yifatanya n’abantu bankoreye irondabwoko bagafatanya gukorana ikirego yiyibagije ibyo namukoreye mu gihe cy’imyaka irenga 10.”

Ku bijyanye n’inzoga yavuze ko asanganywe uburwayi bwa Diabete bityo akaba atajya yijandika mu bintu by’inzoga.

Comments are closed.