Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko gufatira imitungo ya Dubai

1,117

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo rwiyemezamirimo Nsabimana Jean uzwi nka Dubai aho Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwanyaga imitungo ye kuko ituruka ku cyaha.

Iburanisha ryo kuwa 26 Mata 2024, ryaranzwe n’impaka z’urudaca ku mpande zombi.

Ryatangijwe n’impaka z’uruhande rwunganira Nsabimana Jean rwagaragaje inzitizi zishingiye ku ifatirwa ry’imitungo ye rwagaragaje ko ritakurikije amategeko.

Me Kubwimana Pierre Celestin yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwahinduye ikirego kubera ko ku wa 11 Kanama 2023 ubwo bwatangaga ikirego bumurega ibyaha bibiri bigaragara mu kirego.

Yagaragaje ko mu nyandiko itanga ikirego hagaragaramo urutonde rw’ibyafatiriwe ariko inyandiko n’Ubushinjacyaha bwari bwavuze ko nta byafatiriwe bigaragazwa.

Yagaragaje ko hibazwa ukuntu haje kujya kugufatira imitungo bitarakozwe mbere bikaninjizwa muri urwo rubanza.

Yagaragaje ko Ubushinjacyaha bwahinduye ikirego kuko ifatirwa ry’imitungo ya Nsabimana Jean biganisha ku kunyagwa.

Yagaragaje ko ibyo Ubushinjacyaha bwakoze bidateganywa z’amategeko agasaba ko bitaburanishwa muri uru rubanza kuko ari ikirego bwahinduye.

Me Uwitonze Jean Marie Vianney, yavuze ko urebye urutonde rw’ibyafatiriwe nta gishya kirimo Ubushinjacyaha bubasha kwerekana kitashoboraga kugaragara na mbere.

Yagaragaje ko ikirego cy’Ubushinjacyaha kitakakirwa kuko n’ubundi iyo mitungo itari ihishe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko imitungo yari yafatiriwe mbere kuko byakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagaragaje ko baregeye Urukiko iyo mitungo yari ifatiriwe ahubwo ko batari bagize icyo bayivugaho ari yo mpamvu bwasabye ko urubanza rwongera gupfundurwa.

Yasabye ko Urukiko rwakakira iyo nzitizi ariko rukemeza ko nta shingiro ifite.

Igihe.com dukesha iyi nkuru kivuga ko Umucamanza yahise ategeka ko inzitizi yatanzwe n’uruhande rwa Nsabimana Jean uzwi nka Dubai izasuzumirwa hamwe n’urubanza mu mizi.

Imitungo ntivugwaho rumwe

Uharariye Ubushinjacyaha yagaragaje ko kuba ntacyo bwari bwavuze kuri iyo mitungo ari yo mpamvu bwasabye kongera gupfundura.

Yavuze ko bwasabye ko yanyagwa imitungo ko ikomoka ku cyaha, bugasaba ko yaba iyimukanwa n’itimukanwa ( igizwe n’ibibanza 57, ibigo bine, ibinyabiziga bibiri na konti zirenga 20).

Ati “Dusanga ibyo byose byarakomotse ku cyaha. Turasaba ko iyo mitungo nk’uko igaragara yanyagwa kuko ikomoka ku cyaha.”

Nsabimana Jean yavuze ko kuvuga ko imitungo yakomotse ku cyaha atari byo ahubwo ko imyinshi yanayibonye mbere kuko harimo n’iya gakondo y’aho avuka.

Yavuze ko imitungo yose yafatiriwe ari iya mbere y’uko atangira kubaka umudugudu w’Urukumbuzi.

Me Kubwimana yavuze ko batabonye igihe imitungo yafatiriwe, inyandikomvugo y’ifatira bityo ko Ubushinjacyaha bwari bukwiye gukora i biteganywa n’itegeko.

Yasabye ko ibyakozwe byose bijyanye n’ifatirwa ry’imitungo ya Nsabimana Jean byakurwaho.

Yavuze ko nta mpamvu yatuma Ubushinjacyaha buvuga ko imitungo yafatiriwe yakomotse ku kintu cy’undi kuko hatagaragazwa ingano y’ikintu cy’undi yaba yarihesheje.

Me Kubwimana yavuze ko unafashe igiteranyo cy’abaregeye indishyi bagaragaza ibyo Nsabimana yaba yarihesheje, ukabigereranya n’imitungo yafatiriwe wasanga ibiruta kure bityo ko kuyifatira byaba ari ukurenganywa.

Umunyamategeko uhagarariye uwagobokeshejwe ku bushake muri Urukiko, Me Rugeyo Jean, ahagarariye (Mushimiyimana Hélène), yavuze ko imitungo yose yafatiriwe uretse imitungo itatu yonyine, indi yose ari iya Mushimiyimana afatanyije na Nsabimana Jean bashyingiranywe mu 2004.

Me Rugeyo yavuze ko Urukiko ruramutse ruhaye agaciro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha byaba binyuranyije n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.

Ati “Ntibyumvikana ukuntu Ubushinjacyaha burimo busaba kunyaga imitungo ya Mushimiyimana Hélène rwitwaje gusa ko ayifatanyihe n’uwo bukurikiranyeho icyaha.”

Yagaragaje ko Ubushinjacyaha busa naho bushaka gukurikirana icyaha kuri Nsabimana ariko bugahana Mushimiyimana Hélène kandi nta cyaha akurikiranyweho.

Ati “Ni gute Ubushinjacyaha bwazana Nsabimana Jean mu rukiko rumukurikiranyeho ibyaha hanyuma bugasabira ibihano Mushimiyimana nta cyaha akurikiranyweho, ibyo ntibibaho.”

Yagaragaje ko kandi Mushimiyimana Hélène yagaragaje icyemezo cy’uko yashyingiranywe na Nsabimana Jean kandi ko imitungo yose bayifiteho uburenganzira bungana.

Yasabye ko imitungo yose itanyagwa kuko ayifiteho uburenganzira kandi nta cyaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko butigeze busabira ibihano Mushimiyimana Hélène.

Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha ishingiro ry’uko imitungo ya Nsabimana Jean yafatiriwe hari aho ihuriye n’icyaha ariko bwemeza ko iyafatiriwe yose yaturutse ku cyaha.

Nyuma yo kwiherera no gusuzuma inzitizi yatanzwe na Dubai n’abunganizi be:

Urukiko rurasanga ikirego cy’abaregera indishyi kigomba gutandukanywa n’ikirego cy’ubushinjacyaha.

Urubanza ruzasubukurwa kuwa 24 Gicurasi saa Saba.

Comments are closed.