Ubushinwa bwasabye ubutabera bubereye ku mushinwa wakatiwe igifungo cy’imyaka 20

10,663
Umugabo uri gukubita undi aziritse ku giti mu Rwanda

Ambasade y’Ubishinwa mu Rwanda yasabye ko hakorwa ubutabera buboneye ku muturage wayo wakatiwe n’inkiko igifungo cy’imyaka 20

Nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri taliki ya 19 Mata 2022 urukiko rukuru rw’Akarere ka Karongi ruhamije ibyaha by’iyicarubozo, gukubita no gukomeretsa rwiyemezamirimo w’Umushinwa witwa Sun Shujun usanzwe ukora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu turere twa Rutsiro na Nyamasheke mu ntara y’Uburengerazuba y’u Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ambasade ya Repubulika ya rubanda y’Ubushinwa yasohoye itangazo risaba Leta y’u Rwanda ko umuturage wabo ahabwa ubutabera buboneye.

Iryo tangazo riragira riti:”Repubulika ya rubanda y’Ubushinwa ibabajwe n’ibyaha umuturage wayo yahamijwe n’inkiko z’u Rwanda, ariko noneho turasaba ko mu iburanishwa rikurikira bwana Sun yahabwa ubutabera,ndetse ko uburenganzira bw’Abashinwa baba mu Rwanda burengerwa”

Amakuru agera ku kinyamakuru Indorerwamo.com aravuga ko nyuma yo gukatirwa, abunganira Bwana Sun bafite gahunda yo kujuririra icyo cyemezo nk’uko babyemererwa n’amategeko.

Muri video bivugwa ko yafashwe na bamwe mu bakozi be, umushinwa aboneka ari gukubita umugabo uziritse ku giti amubaza aho yajyanye umucanga bayungurura bavanamo amabuye y’agaciro, undi atakamba asaba imbabazi.

Umugabo umwe mu bakozi be uregwa ubufatanyacyaha mu iyicarubozo na Sun Shujun we yakatiwe gufungwa imyaka 12.

Comments are closed.