Ubuyobozi bwa KIYOVU Sport bukomeje kutavuga rumwe ku igenda ry’umukinyi KEDDY

9,191

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport bukomeje kutavuga rumwe ku igenda ry’umukinnyi wayo witwa Keddy bivugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya APR FC (Photo:Funclub)

Muri komite nyobozi y’ikipe ya Kiyovu Sport, ntibavuga rumwe ku makuru avuga ko umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 20, Nsanzimfura Keddy yaba yamaze gusinyira ikipe ya APR FC, amasezerano y’imyaka ibiri.

Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 21 Gicurasi 2020, nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko umukinnyi wa Kiyovu Sport wo hagati mu kibuga, Nsanzimfura Keddy w’imyaka 18 yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC, gusa ikipe ivugwa ko yamuguze ntacyo iratangaza kuri aya makuru.

Gusa nanone, ubuyobozi bwa Kiyovu Sport biciye kuri Visi Perezida wayo wa mbere akaba n’umuvugizi w’iyi kipe, Ntarindwa Theodore yahakanye ayo makuru ari impamo ariko yemera ko uruhande rwa APR FC biciye kuri Mupenzi Eto’o ushinzwe ibijyanye no kugura no kugurisha muri iyi kipe, rwabaganirije rubasaba Keddy ariko ko atarasinya.

Uretse Theodore uhakana ko Keddy yaba yasinyiye ikipe ya APR FC, na nyiri ubwite arabihaka yivuye inyuma, cyane ko avuga ko nawe ibyo gusinya kwe yabyumvise mu binyamakuru ariko we nta masezerano ya APR FC yigeze asinya.

Keddy ati “Ndi kubyumva gutyo nanjye. Ntabwo aribyo ibyo bintu, nta masezerano ya APR FC nigeze nsinya rwose, kuko ndacyafite amasezerano y’imyaka itatu n’igice muri Kiyovu.”

Ni umusore wazamukiye mu kipe y’abato ya Kiyovu Sport, akigera mu cyiciro cya mbere, asinya amasezerano y’imyaka itanu, akaza ahembwa ibihumbi 150 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse akanahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

Muri aya masezerano Keddy yagiranye na Kiyovu kandi, harimo ingingo yayo ya 13 ivuga ko mu gihe yaba asoje amasezerano ye, ikipe izamwifuza izaha Kiyovu Sport amafaranga angana na miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni amasezerano yasinyweho na Nsanzimfura Keddy ndetse n’umubyeyi we Kangwije Asteline ndetse asinywaho n’uwahoze ari Perezida wa Kiyovu Spot, ari we Kayumba Jean Pierre.

Bamwe mubakunzi ba KIYOVU barifuza ko ikibazo n’ukuri kwajy ahagaragara

Byateje urunturuntu muri komite

Nubwo ku masezerano ya Keddy na Kiyovu, hagaragaraho umukono wa Kayumba Jean Pierre wahoze ari umuyobozi w’iyi kipe, ntabwo ari we wayasinyeho nkuko nyiri ubwite yabihakaniye abanyamuryango ba Kiyovu Sport, cyane ko Keddy yasinyishijwe na komite nyobozi ya Kiyovu iheruka yari iyobowe na muzehe Bushayija Leornard wasimbuwe na Mvuyekure Francois.

Keddy yasinyiwe na nyina kubra ko imyaka ye yari mike itamwemerera gusinya amasezerano

Kugenda kw’uno mwana byateje ikibazo n’ubwumvikane buke

Bamwe mu bakunzi b’iyi kipe, batangiye gushyira mu majwi bamwe mu bayobozi bayo, barimo Ntarindwa Theodore, barimo Karekezi Theogene usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’iyi kipe ndetse n’umuyobozi mukuru wa Kiyovu (DG) Twizere Bernard, ko baba bihishe inyuma y’iri sinya rya Keddy muri APR FC.

(Inkuru ya Funclub.rw)

Comments are closed.