Ubwato bw’akataraboneka bwa Sheebah Karungi bwarohamye

6,636

Ubwato bw’akataraboneka bwari buheruse kugurwa na SHEBBAH KALUNGI bwarohamye.

Umuhanzi uzwi cyane mu gihugu cya Uganda ku mazina ya SHEBBAH KALUNGI yari amaze igihe yibitseho ubwato bw’akataraboneka bwitwa Queen Karma.

Ubwo bwato bwaje kugira impanuka burarohama ndetse bushya igihande kimwe.

Umupolisi wo muri Uganda akaba umuyobozi mu mutekano wo mazi mu nyanja ya Victoria, yemeje ko ubwato bw’akataaboneka bwa Sheebah Karungi bwarohamye ku nkombe z’ikiyaga cya Victoria hafi ya Mulungu muri Munyonyo, ni ibyabaye mu gitondo cyo kuri wa Kane, bwibasiwe kandi n’umuriro igice kimwe.

Umuyobozi mukuru wo mu nyanja, Mohamad Zawawi Abdullah yagize ati: “Ubwato bwarohamye mu gitondo Tariki ya Mbere Mata, ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo cyangwa saa kumi n’ebyiri gutyo. Twashoboye kugenzura umuriro wafashe ubwato bishobora kuba byaratumye ubwato burohama.

Bivugwa ko ubu bwato bwa Sheebah bwakozwe n’umufaransa, bukaba bwarubatswe n’umusare w’Abafaransa Alain Colas muri 2004, buza kuba ubwa Tapie muri 2008. Nyuma bwaje kugurishwa ku mugore ukize wo muri Libani kuri miliyoni 5 z’Amadorali. Sheebah Karungu yabuguze nyuma ku giciro kiri hasi cyane kitatangajwe neza.

Comments are closed.