Uganda: Boby Wine akomeje kugabanya ikinyuranyo cy’amajwi hagati ye na Museveni.
Nubwo Museveni akomeje kuza imbere mu majwi, ariko Bana Boby Wine akomeje kugabanya ikinyuranyo cyabatandukanyaga, kuri ubu amaze kugira amajwi asaga 35% yose.
Nyuma y’aho komisiyo ishinzwe amatora mu gihugu cya Uganda itangarije amajwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora yo guhatanira uzayobora igihugu cya Uganda, amatora yabaye kuri uyu wa kane, imibare yakomeje kugaragaza ko MUSEVENI YOWERI KAGUTA akomeje kwanikira cyane mukeba we Robert Kyagulanyi uzwi nka Boby Wine.
Ariko uko imibare iri gukomeza isohoka ni nako ikinyuranyo kibatandukanya bombi kigenda kigabanuka, kugeza ubu ROBERT KYAGULANYI amaze kugeza ku majwi 34% akaba amaze gutorwa n’abantu basaga 3,119,965 mu gihe Museveni we uri guhatanira iyo ntebe ku nshuro ya gatandatu afite amajwi 58.83% mu gihe ku munsi w’ejo yari afite amajwi 61.98%.
Nubwo kugeza ubu amahirwe menshi ari ku ruhande rwa Prezida MUSEVENI, ibi bigaragaza uburyo benshi mu rubyiruko rwo muri icyo gihugu bifuza impinduka kubera ko mu bigaragara Boby Wine ashyigikiye n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35.
Ibi bibaye ku nshuro ya mbere Bwana MUSEVENI abona intsinzi iri munsi y’amajwi 60 kuva yatangira kwiyamamariza kuyobora igihugu cya uganda.
Bamwe mu banyapolitiki benshi bo muri icyo gihugu barasanga ibyo bisobanuye byinshi, ku ishyaka rya Museveni ndetse no ku butegetsi bwe. Uwitwa KAKOZA Muhamad yagize ati:”Ntibishoboka ko Robert yatsinda Muaseveni, ariko ibi bintu bikwiye guha isomo abayobozi, ndetse n’ishyaka rya Museveni, harimo byinshi umuntu yavuga kuri aya majwi, ariko besnhi turabona, kandi hari icyo tubonamo”
Comments are closed.