Uganda: Bwana Mabirizi yasabye ko Museveni abazwa aho yakuye perimi yo gutwara

5,797

Umunyamategeko Male Mabirizi uzwiho guhangara abakomeye muri Uganda, avuga ko ashidikanya ku kuba Perezida Yoweri Kaguta Museveni afite uruhushya rugifite agaciro rwo gutwara imodoka nyamara akaba amubona akiyitwara, agasaba ko rwerekanwa.

Uyu munyamategeko wanatitije Umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine ubwo yamujyanaga mu nkiko avuga ko yabonye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ubu noneho yanditse asaba Minisiteri ishinzwe iby’ingendo muri Uganda, kwerekana uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa Museveni kandi rufite agaciro.

Atangaza ko akunze kubona Museveni atwaye imodoka ariko akaba ashidikanya ko yaba agenda mu muhanda adafite Permis.

Uyu munyamategeko uzwiho kutaripfana, avuga ko ubusanzwe itegeko ryerekeye gutwara ibinyabiziga rigena ko umuntu yemerewe gutwara mu gihe areba neza nyamara Museveni akaba ageze mu myaka yagombye kuba afite uburwayi bw’amaso.

Male Mabirizi avuga ko mu gihe Perezida Museveni yaba atwara ibinyabiziga adafite uruhushya, byaba biteye impungenge uretse kuba yateza impanuka mu muhanda ari n’urugero rubi nk’umukuru w’Igihugu.

Avuga ko ubusabe bwe bugomba gusubizwa mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu, bitaba ibyo akitabaza itegeko ku buro yajya mu nkiko.

Comments are closed.