Uganda: Ihuriro ry’amadini n’amatorero ryasabye Leta guhagarika amatora mu gihe cy’imyaka itatu

8,092








Inama nkuru y’Ihuriro ry’amadini n’amatorero muri Uganda (UJCC) iyobowe na Arkiyepiskopi wa Kampala, Dr Cyprian Kizito Lwanga yasabye guverinoma gusubika amatora y’umukuru w’igihugu mu gihe cy’imyaka itatu.

UJCC inifuza kandi ko Itegeko Nshinga ryahindurwa kugira ngo Perezida Museveni yemererwe gukomeza gutegeka mu gihe cy’isubikwa ry’amatora.

Iri huriro rivuga ko amatora y’umukuru w’igihugu akwiye gusubikwa nibura imyaka itatu kugira ngo icyorezo cya Covid-19 kibanze kigenze make n’umwuka mubi w’amatora ugabanuke kandi hanashyirweho politiki nziza izatuma habaho amatora y’amahoro kandi anyuze mu mucyo.

Dr Lwanga avuga ko abanyapolitiki batari gukurikiza inzira zisanzwe zikoreshwa (SOPs) bikaba byarongereye ikwirakwira rya Covid-19,ndetse bikaba byitezwe ko hapfa abantu benshi nyuma y’amatora.

Comments are closed.