Uganda: Leta yagose ingo za Bobi Wine na Besigye ngo batabangamira irahira rya Prezida Museveni.

5,018
Kwibuka30
Kizza Besigye (ibumoso) na Bobi Wine ni abanyapolitiki bakomeye muri Uganda batavuga rumwe na perezida Museveni

Abanyapolitiki babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi Dr Kizza Besigye na Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, baravuga ingo zabo zigoswe n’abashinzwe umutekano, mu gihe Uganda iri kwitegura kurahira kwa Perezida Yoweri Museveni rizaba ejo.

Bobi Wine yagaragaje kuri Twitter amafoto avuga ko ari ay’abasirikare bagose urugo rwe.

Ati: “…byose mu gutsikamira ijwi rya rubanda igihe umwami w’abami agiye kwiyimika bwa gatandatu”.

Ishyaka Forum for Democratic Change rya Besigye naryo ryatangaje ko abasirikare bagose urugo rw’uyu muyobozi waryo.

Mu ijoro ryo kuwa mbere, bivugwa ko abasirikare bateye urugo rw’umunyamakuru Ssesanga Batte wa BBS TV bakamuta muri yombi.

Batte ni umunyamakuru wa politiki wagiye akurikirana ibyo kugota ingo z’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda.

Abanyamakuru bagenzi be batangije inkubiri ku mbuga nkoranyambaga bise #FreeSsesangaBatte basaba ko arekurwa nta yandi mananiza.

Kwibuka30
Image
Abasirikare bagose urugo rwa Boby Wine

Hagati aho, ikinyamakuru ChimpReports kivuga ko mu ijoro ryacyeye i Kampala abantu bataramenyekana bateye imodoka n’inyubako zimwe na zimwe bafite ibintu biturika.

Igisirikare kivuga ko cyafunze abantu bagera kuri 40 bakekwaho imigambi yo guhungabanya ibirori by’irahira rya Perezida Yoweri Museveni, nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor kibivuga.

Kuwa mbere, ambasade ya Amerika muri Uganda yaburiye ko hashobora kuba imyigaragambyo irimo urugomo mu gihe cyo kurahira, isaba Abanyamerika bahaba “kwitegura guhindura gahunda zabo z’ingendo no kwizigamira ibiryo n’ibyangombwa nkenerwa”.

Abantu barenga 4,000, barimo abakuru b’ibihugu 11 n’abari abakandida ku mwanya wa perezida, baratumiwe muri ibi birori bizaba ejo kuwa gatatu.

Amatora yabaye tariki 14 z’ukwezi kwa mbere yabayemo urugomo rwatwaye ubuzima bw’abantu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.