Uganda yarekuye abandi Banyarwanda 13 bari bafungiyeyo
Igihugu cy’Ubugande cyongeye kurekura abandi Banyarwanda 13 bari bafungiye muri za kasho z’i Kampala.
Igihugu cy’Ubugande cyongeye kirekura abandi Banyarwanda bagera kuri 13 bari bafungiwe muri za kasho zo muu gihugu cya Uganda mu buryo bw’akarengane. Mu muhango wabereye muri SERENA Hotel ku manywa yo kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Gashyantare 2020 wari uyobowe na ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda bwana SAM KUTEESA, mu ijambo rye yagize ati:”iki ni kimwe mu bikorwa bigaragaza ko dufite ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda, twizeye ko no ku ruhande rw’abaturanyi bizagenda bityo…” Aba bantu 13 barekuwe nyuma yaho mu minsi mike ishize Leta ya Uganda yari yarekuye abandi Banyarwanda 9. Leta y’u Rwanda yakomeje gushinja Leta ya Uganda ko ifite Abanyarwanda benshi bafungiye muri icyo gihugu mu buryo bw’akarengane kandi bakaba bakorerwa iyica rubozo bashinjwa kujya gutata igihugu cya Uganda.
Bamwe mu Banyarwanda bafunguwe kuri uyu munsi.
Iki ni kimwe mu bikorwa bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano ya Luanda, agamije kugarura amahoro hagati y’ibihugu byombi. Ku munsi wa mbere w’umwiherero, Nyakubahwa Paul KAGAME yakomoje ku mubano wa Uganda n’u Rwanda, avuga ko atari u Rwanda rwahisemo gufunga imipaka ahubwo ni Uganda rwafunze imipaka ubwo bwahitagamo guhohotera Abanyarwanda bajyaga muri Uganda.
Igihugu cy’u Rwanda kibinyujije mu munyamabanga wa Leta muri ministeri y’ububanyi n’amahanga Ambassadeur OLIVIER NDUHUNGIREHE Yavuze ko Guverinoma y’U Rwanda yakuyeho ibirego ku bagande bagera kuri 15 bari bafungiwe mu Rwanda. Biteganijwe ko mu minsi ya Vuba abakuru b’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda bazahurira ku mupaka wa Gatuna mu biganiro byo gushakira umuti w’ibibazo bimaze igihe kitari gito bikimbiranije ibihugu byombi.
Comments are closed.