UK: Minisitiri w’intebe agomba guhanwa kubera gutwara imodoka atambaye umukandara

6,660

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yiteje ibihano bya Polisi kubera amashusho yashyize ku rubuga rwa Instagram agaragaza ko yakoze ibibujiwe abagenda mu modoka.

Polisi y’Igihugu yo mu Bwongereza, yafashe uyu mwanzuro wo guhana Rishi Sunak kubera amakosa yakoze akagenda mu modoka atambaye umukandara kandi amategeko agenga abagenda mu modoka mu Bwongereza atabibemerera.

Rishi Sunak niwe ubwe wafashe amashusho yicaye mu modoka nta mukandara yambaye ndetse ayo mashusho yahise ayashyira kuri Instagram. Ubwo ayo mashusho yageraga ku karubanda, abayabonye batangiye kwibasira uyu mutegetsi umaze amezi atatu gusa ayobora Guverinoma y’ u Bwongereza bagaragaza ko ibyo yakoze ari amarorerwa.

VOA Radiyo yacu dukesha iyi nkuru yavuze ko nyuma yo kubona ko abenshi barimo kumunenga, Sunak yasibye ayo mashusho ndetse umuvugizi we avuga ko yasabye imbabazi kubera ikosa yakoze ariko arigaragaza nk’ikosa rito. Yavuze ko Sunak asabye abagenda mu modoka kujya bibuka kwambara umukandara ubafasha kwirinda impanuka.

Mu Bwongereza umuntu wese asabwa kugenda mu modoka yambaye umukandara wo kwirinda impanuka. Aya mabwiriza aba areba buri wese ku buryo n’abicaye inyuma biba bibareba.

Uwufashwe atambaye umukandara ari mu modoka ahabwa ibihano ku buryo ashobora no gucibwa amande agera ku ma madorari 620, ni ukuvuga arenga ibihumbi magana atandatu by’amafaranga y’u Rwanda. 

Amande agomba guhanishwa ntibigeze bayashyira ahagaragara kuko yaba Polisi y’Igihugu cyangwa ibiro bya minisitiri w’Intebe nta rwego rwigeze rutangaza amande uwo mutegetsi azishyura.

Ntabwo ari inshuro ya mbere Minisitiri Sunak, aciwe mande kubera amakosa afatwa nk’ayorohereje kuko mu mwaka wa 2020 ari kumwe na Boris Johnson nawe wari Minisitiri w’Intebe baciwe amande bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

(Habimana Ramadhan)

Comments are closed.