Amerika yemeje ko intwaro zari muri Koreya y’Amajyepfo zimurirwa muri Ukraine zikayifasha guhangara Uburusiya.

5,211
Kwibuka30

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko kigomba kwimurira intwaro zacyo zari mu birindiro byazo muri Koreya y’Amajyepfo zikajya gufasha Ukraine guhangara Uburusiya.

Reuters dukesha iyi nkuru yavuze ko kuri uyu wa Kane ni bwo Austin Lloyd Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko Ingabo zabo ziri muri Koreya y’Amajyepfo zasabwe ko intwaro zakoreshaga zimurwa zigahabwa igihugu cya Ukraine cyugarijwe n’ibitero simusiga by’u Burusiya bikomeje kwiyongera uko bwije nuko bukeye.

Col. Isaac Taylor, Umuvugizi w’umutwe w’Ingabo zakambitse mu birindiro biri muri Koreya y’Amajyepfo (USFK), yavuze ko kohereza intwaro muri Ukraine bitazakoma mu nkokora inshingano bafite zo kurinda ubusugire bwa Koreya y’Amajyepfo.

Yagize ati “Ibi nta ngaruka bizagira ku bikorwa byacu no kubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo twiyemeje kugira ngo turinde Koreya .”

Kwibuka30

Uyu musirikare uyoboye abasirikare 28,500 bivugwa ko bagiyeyo mu mugambi wo gucungura Koreya y’Amajyepfo ihora ihanganye na Koreya y’Amajyaruguru bizwi ko isanzwe idacana uwaka n’Amerika kubera kuyishinja gucura intwaro kirimbuzi.

Col Isaac Taylor ntiyigeze atangaza ubwoko bw’ibikoresho n’intwaro bya Gisirikare bigomba kujyanwa muri Ukraine.

Biravugwa ko Koreya y’Amajyepfo yatinye gufasha Ukraine kurwanya Uburusiya bitewe no gutinya ko ubukungu bwayo bwahahungabanira ndetse igatinya ko Uburusiya bwahita bwifatanya na Koreya y’Amajyaruguru ibyo bihugu byombi bikayihuriraho.

Umwe mu bakozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko mu Ugushyingo Leta ya Washington yagiranye ibiganiro na Koreya y’Amajyepfo kugira ngo barebe uburyo bwo kugura ibisasu bya rutura bigomba kohereza muri Ukraine, ariko Leta ya Seoul yashimangiye ko Amerika ari ifite ijambo rya nyuma mu kugura izo ntwaro ibi bigaterwa nuko itinya kwerura kuko yigeze ko inkurikizi zayigeraho.

(Habimana Ramadhan)

Leave A Reply

Your email address will not be published.