Ukuri ku rupfu rutunguranye rw’umunyeshuri wo muri Ecole des Sciences de Musanze

6,200

Urupfu rw’Umunyeshuri w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 12 wigaga mu Ishuri ryisumbuye rya Ecole des Sciences de Musanze riherereye mu Karere ka Musanze rukomeje gutera urujijo.

Uwo munyeshuri wigaga mu wa mbere w’amashuri yisumbuye witwa Umuhire Ange Cécile, yapfuye mu mpera z’icyumweru gishize. Amakuru avuga ko yarwaye ariko yasaba uruhushya rwo gutaha kugira ngo ajye kwivuza, akarwimwa.

Binavugwa ko urupfu rwe rutahise rumenyekana ako kanya, ahubwo ko ubuyobozi bw’ikigo bwabimenye ko yashizemo umwuka hashize amasaha atatu bibaye.

Umuyobozi wa Ecole des Science de Musanze, Padiri Nikwigize Florent, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Umuhire yapfuye urupfu rutunguranye.

Yavuze ko ku wa kane tariki ya 11 Gicurasi 2023, Umuhire yagiye ku ivuriro ryigenga riri mu mujyi wa Musanze ryitwa Prominibus yivuza ijisho ariko akaba yaravugaga ko ababara umutwe.

Padiri Nikwigize atii “ mu masaha ya saa tanu yari yagarutse”.

Yakomeje agira ati “Kuwa Gatanu nijoro nka Saa 20:45, nagiye kumureba n’undi bari kumwe mu ivuriro ry’ikigo, mubaza uko ameze ambwira ko ijisho ryakize ariko umutwe ukimurya. Ni ibyo naherutse.”

Nyuma yakiriye amakuru ko uyu mwana yitabye Imana kandi nabwo ngo yabibwiwe n’Umuforomo wo ku Bitaro bya Ruhengeri.

Padiri Nikwigize yavuze ko andi makuru ajyanye n’urupfu rw’uyu munyeshuri, yayamenye nyuma y’uko yitabye Imana. Ngo yabwiwe ko ku wa Gatanu nijoro, Umuhire yararanye na mukuru we wiga mu mwaka wa Kane.

Bigeze nijoro, ngo arakomerezwa, uwo muvandimwe we yitabaza Animatrice unashinzwe abarwayi, ahageze asanga ameze neza, abasaba kuryama. Bajya gutabaza animatrice, ngo ni uko Umuhire yari amaze kwitura hasi.

Ngo uwo muyobozi ushinzwe imyitwarire mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, yahamagaye iwabo w’umunyeshuri ababaza niba asanzwe arwara ubwo burwayi bwo kwitura hasi.

Padiri Nikwigize arakomeza ati “ Njye ubwo mu gitondo nari nagiye gusoma misa ariko nta makuru yo kwitura hasi nijoro nari mfite. Noneho umuryango we utuye hano hafi waje kumureba usanga ameze nabi bamushyira mu modoka bamujyana ku bitaro [bikuru bya Ruhengeri].”

“Mvuye mu misa, umuforomo wo kuri ibyo bitaro ufite umwana hano yahise ampamagara ambwira ko umunyeshuri yitabye Imana ko bamugejeje ku bitaro yagagaye. Ni inkuru ibabaje haba ku muryango we ndetse n’ikigo ariko igoye gusobanura.”

Padiri Nikwigize yavuze ko iperereza ry’ abaganga ndetse n’inzego z’umutekano aribyo bizagaragaza icyishe uyu munyeshuri.

Ababyeyi be bari batanze itangazo ko uwo munyeshuri ashyingurwa kuri uyu wa 15 Gicurasi 2023 ariko “kimwe mu byatumye bihinduka ni uko bagomba kumupima bakamenya icyo yazize”.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, yavuze ko ku wa 13 Gicurasi 2023 RIB yataye muri yombi umuforomokazi wari ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri Ecole des Science de Musanze witwa Nyiramugisha Jeanne.

Nyiramugisha akurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umwana wari urembye bikamuviramo kupfira kuri iryo shuri.

Ati:“Kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe iperereza rikomeje hanatunganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha. RIB iramenyesha abantu ko kwirengagiza gutabara cyangwa gutabariza umuntu uri mu kaga ari icyaha gihanwa n’amategeko, ikabasaba kubyitaho.”

Icyaha Nyiramugisha akurikiranyweho cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga gihanwa n’ingingo ya 244 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi

Comments are closed.