Umufasha wa Gen. Mubarakah Muganga yanyomoje abavuga ko yahunze u Rwanda

6,499

Abiyita ko barwanya u Rwanda bakomeje gushaka icyatuma abantu bahugira ku binyoma birirwa bahimba bagamije kuyobya ab’imitima yoroshye, by’umwihariko abakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu bikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga harimo ibinyoma byambaye ubusa bahimba bakavuga ko babifitiye gihamya badashobora gusobanura, nk’ibyavuze ku mufasha w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarak Muganga, Madamu Solange Kamuzinzi Mubarakh.

Bamwe mu bifashisha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ibihuha, bavuze ko Madamu Solange Kamuzinzi Mubarakh yahunze u Rwanda bashyiraho n’impamvu mpimbano zigamije kugaragaza ko mu gihugu hadatekanye.

Abakwije ibyo binyoma bavugaga ko hari abafasha b’abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda barimo gusaba ubuhungiro muri Amerika.

Abihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga ku ikubitiro bavuze ko Solange Kamuzinzi Mubarakh, Umufasha wa Gen. Mubarakh Muganga Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yahungiye muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Solange K. Mubarakh, yanyomoje ayo makuru, ahishura ko abakwiza ayo makuru bagamije gushaka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga no kujagaraza ababakurikira.

Yongeraho kandi ko abakwiza ibihuha bagamije kugurisha u Rwanda kugira ngo bakomeze kubona amaramuko.

Yagize ati: “Ngo habaye iki amakuru numva mu mihanda ya Arizona! Ngo nakoze iki? Nahunze u Rwanda? Izo ‘views’ mungurisha mumpeho icyacumi kabisa! Sha iyo bababwira Never Again mwumva iki?”

Uyu mubyeyi utigeze ashiturwa n’ibyo abo yita abahashyi, yanyujijemo aratebya agira ati: “Mujye mwohereza icyacumi mu Rwanda, murarugurisha ni rwo rubatunze!”

Solange K. Mubarakh azwi cyane nk’umuhanga mu by’amategeko  wunganira abantu mu bijyanye n’amategeko, akaba ari n’umuvugabutumwa.

Ni umwe mu bagize Ihuriro ry’abafasha b’abasirikare bakunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye, ndetse n’abamugariye ku rugamba.

(Src:Imvahonshya)

Comments are closed.