Umugabo byakekwaga ko yapfuye yasubiye ku ivuko nyuma y’imyaka 50

4,383

Umugabo wo muri Kenya witwa Joseph Odongo wavuye iwabo mu gace ko muri Homa Bay mu 1972 afite imyaka 30, yongeye kuboneka nyuma y’imyaka 50 nta wuzi aho yarengeye.

Muri iyo myaka yose uko ari 50, umuryango we ntiwigeze umenya agakuru ke kugeza ku wa 14 Nzeri 2023.

Daily Nation yatangaje ko yasubiye iwabo agasanga amasambu ye yratwawe n’abandi bibwira ko yapfuye.

Uwo mukambwe yavuze ko icyatumye amara iyo myaka yose atarasubira ku ivuko ari uko yashakaga guhungira kure amakimbirane n’abo mu muryango we barimo umuhungu bavukanaga kugeza ubu wamaze gupfa.

Mu gihe cyose umuryango wamaze umushakisha ngo yabaga mu Mujyi wa Mombasa mu rugo rw’umunyamahanga.

Yagize ati “Ni jye wari ushinzwe ibyo muri urwo rugo kandi nari merewe neza i Mombasa kurusha uko byari bimeze iwacu Homa Bay.”

Iyi nkuru ivuga ko mu bantu bagejeje ku myaka 60 muri ako gace nta wigeze abasha kumumenya ubwo yahasubiraga.

Muramuwe w’imyaka 90 avuga ko Odongo yakiriwe neza cyane n’umuryango wwe ndetse abaturanyi bagatumirwa muri uwo munsi mukuru. Bamaze gusubira kubonana niho yababwiye ko iyo myaka yose yabaga i Mombasa.

Yakorewe ibirori by’akataraboneka

Yababwiye ko ubuzima i Mombasa bwari bworoshye ku buryo yahise yibagirwa ibibazo yari arimo i Homa Bay. yakomeje avuga ko rimwe na rimwe, umugabo yakoreraga yajyaga mu ngendo za kure, Odongo agasigara muri iyo nzu wenyine.

Ati:’Igitekerezo cyahise kinzamo, ko nagaruka iwacu. Nahise ndeka ibyo nari mfite byose, harimo n’umushahara ntari bwahembwe.”

Iyo myaka yose Odongo yamaze i Mombasa ntiyigeze ashaka undi mugore n’ubwo yifuza abana kuko umugore wa mbere bari baratandukanye batarabyarana.

Avuga ko igihe yabyibaza hari mu gihe indwara ya Sida yari ikaze bityo ahitamo kuguma wenyine.

Ariko aho agarukiye, abo mu ntwaro babona ko umuryango wamushakira umugore babana kugira ntakomeze kuba wenyine.

Comments are closed.