Umugabo wari uherutse gufungurwa ku mbabazi za Prezida yafatiwe mu bujura bw’inka hadaciye na kabiri

9,298

Bwana Hamisi wari uherutse kurekurwa n’imbabazi za Prezida Magufuli yongeye afatirwa mu cyaha cy’ubujura bw’inka hadashize kabiri.

Ku bufatanye bw’abaturage na Polisi, umusore witwa Hamisi Juma ufite imyaka 29 y’amavuko yongeye afatirwa mu cyuho mu bujura bw’inka nyuma y’aho hashize iminsi mike ahawe imbabazi na prezida wa Repubulika ya Tanzaniya ku cyaha na none cy’ubujura bw’amatungo.

Bwana Hamisi wari utuye mu gace kitwa IMALILO mu karere ka Ngulu yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize kuwa gatandatu taliki ya 15 Kanama 2020, afatanywa inka zigera kuri 18 yari yibye umworozi wo muri ako gace atuyemo witwa Madulu Shija w’imyaka 48 y’amavuko.

Aya makuru yemejwe n’umuyobozi wa polisi wo muri ako gace avuga ko hari hashize ukwezi kumwe gusa uyu musore arekuwe n’imbabazi za Prezida Magufuli, akaba yakomeje avuga ko Hamisi amaze gufungwa inshuro eshatu zose kubera kwiba amatungo.

Umuvugizi wa Polisi yavuze ko uwo musore akimara kwiba izo nka mu mpera z’ukwezi gushize, yahise azijyana mu kandi gace kari kure y’aho yari asanzwe atuye aziragiza umuturage, ariko kubera ubufatanye bwa polisi n’abaturage, baje gusanga izo nka ari izo yasize yibye aho yabaga niko kumuta muri yombi.

This image has an empty alt attribute; its file name is IMG_1839.JPG

Nguwo Hamisi wambaye ipataro y’umutuku, yari amaze amezi make ahawe imbabazi na prezida Magufuli.

Leave A Reply

Your email address will not be published.