Kigali: Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bufunze amwe mu masoko kubera icyoba cya Covid-19

8,983

Isoko ryo mu mugi n’iryo kwa Mutangana byafunzwe kubera icyoba cy’ubwandu bwa coronavirus

Ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bumaze gusohora itangazo rivuga ko amasoko abiri yo mu mugi wa Kigali abaye afunze guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Kanama 2020 akazongera gufungura nyuma y’icyumweru, ni ukuvuga ku wa mbere w’icyumweru gitaha taliki ya 24 Kanama 2020.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’umugi wa Kigali Bwana Pudence, yavuze ko ayo masoko ari isoko ryo mu mugi wa Kigali rizwi nka Kigali modern market n’isoko rizwi nko kwa Mutangana riherereye ku Muhima, ndetse n’andi maduka yegereye iryo soko ryo kwa Mutangana.

Iri tangazo rije nyuma gato y’aho Dr Sabin uhagarariye ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima RBC atangaje ko Mu minsi ibiri gusa mu mugi wa Kigali habonetse abarwayi 151 kandi hafi ya bose bakaba babonetse muri ayo masoko.

Dr Sabin yongeye avuga ko abantu benshi bo muri ayo masuka bimaze kugaragara ko batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 aho usanga bamwe mu bacuruzi batikoza agapfukamunwa, n’ukambaye usanga kari munsi y’akananwa, kandi nta numwe wubahiriza intambwe ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze guhitanwa na Coronavirus ni umunani, Dr Sabin yibukije ko covid-19 itagomba kwica abantu benshi kugira ngo abantu bayihe agaciro kayo banayitinye.

Muri iryo tangazo, umuyobozi w’umugi wa kigali yabwiye abafite ibicuruzwa byangirika muri ayo masoko ko baza bakabivanamo ariko nabwo bubahirije amabwiriza yo kwirinda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.