Umugabo yakoze agashya amanukira mu mutaka agwa mu kibuga mu mukino wahuzaga Ubufaransa n’Ubudage

5,573

Umuntu wigaragambyaga wo mu muryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wita ku bidukikije wa ‘Greenpeace’ washakaga kugaragaza politiki mbi ya ‘Volkswagen’ ku bijyanye n’ibidukikije, yahanukiye mu kibaga abakinnyi batangiye gukina. Ibyo byabaye ku wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, mu mukino wa Euro 2021 wahuzaga u Bufaransa n’u Budage.

Uwo wigaragambyaga ngo byashoboraga kumuviramo n’urupfu, kuko yagonze imigozi ya za ‘camera’ zo mu kirere, yenda kugwa mu bafana bari aho kuri Sitade ya ‘Allianz Arena’ i Munich, ku bw’amahirwe yaje gushobora gusubiza umutaka we ku murongo ku munota wa nyuma, mbere y’uko agwa mu kibuga hagati abakinnyi barimo bakina.

Kuri uwo mutaka yamanukiragamo hari handitseho amagambo agira ati “Kick out oil”, bishatse kuvuga “genda peterori”.

Icyo gikorwa ngo si icya mbere ‘Greenpeace’ ikoze ishaka kumvisha ‘Volkswagen’ ko yangiza ibidukikije, kuko ngo hari n’ibindi bikorwa yagiye ikora mu gihe habaga babaye inama mpuzamahanga zanitabiriwe na ‘Volkswagen’, urugero ni ubukangurambaga yigeze gukora, ivuga ngo “Volkswagen nous enfume” cyangwa se Volkswagen itwicisha imyotsi.

Ubusanzwe iyo ‘Greenpeace’ ngo yajyaga itanga ubutumwa bwayo muri rubanda ikoresha amagambo yanditse ku byapa bagendana cyangwa bamanika (banderoles), ariko ku munsi w’ejo ngo yararengereye cyane, ikoresha uburyo bushyira ubuzima bwa rubanda mu kaga, utaretse n’uwo muntu wabo warimo amanukira mu mutaka.

Ubwo buryo ngo si bwo bwari bwiza mu rwego rwo gutanga ubutumwa bujyanye n’ibidukikije kuko byatumye hari abantu bakomerekera aho kuri sitade.

(Src:Kigalitoday)

Comments are closed.