Umugi wa Kigali watanze gasopo abafana bazica amabwiriza ya Gumamurugo bitwaje gufana Amavubi.

6,672
Amavubi start training under floodlights ahead of 2021 CHAN | The New Times  | Rwanda

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu Rugo, bwasabye abawutuye kuzubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19 ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Guinea ku Cyumweru, bubihanangiriza ko abazayarengaho bazahanwa.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izakina n’iya Guinea, Syli Nationale, ku Cyumweru saa tatu z’ijoro muri ¼ cya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) iri kubera muri Cameroun.

Umujyi wa Kigali watangaje ko ubwo uyu mukino uzaba uri kuba, buri wese asabwe kuwukurikira ari mu rugo, yubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, bityo abazabirengaho bakazahanwa.

Wagize uti “Umujyi wa Kigali urabibutsa ko ibikorwa by’imyidagaduro n’ibihuza abantu bibujijwe muri iki gihe cya Guma mu Rugo i Kigali. Ubwo imikino ya CHAN 2020 igikomeje reka dushyigikire ikipe y’Igihugu ‘Amabubi’ tuguma mu rugo kuko icyorezo cya COVID-19 kirahari kandi kirandura.”

“Gufana no gushyigikira ikipe, ntibikuraho ko twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ni yo mpamvu dusabwa gukomeza ingamba zo kwirinda kandi tuguma mu rugo. Uzarenga ku mabwiriza azahanwa. Ntabe ari njye cyangwa wowe wandura COVID-19.”

Comments are closed.