Umuhanzi THE BEN uherutse gushyingirwa arashinjwa ubujura

4,337

Indirimbo ni forever ya The Ben yaraye ikuwe kuri channel ya Youtube igitaraganya kubera gushinjwa ubujura bw’amashusho.

Nyuma y’iminsi icyenda gusa ishyizwe kuri channel ya Youtube, indirimbo NI FOREVER y’umuhanzi The Ben yaraye ikuwe kuri youtube, iyi ndirimbo ikaba izize kuba mu mashusho yayo harifashishijwe amafoto ya kera yafashwe na drone agakoreshwa ata burenganzira bwa nyirayo.

Indirimbo “Ni forever” yari imaze kurebwa n’abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi icyenda gusa, bivugwa ko yakoresheje amashusho yafashwe na drone za Drone Skyline Ltd.

Hari amakuru avuga ko ayo mashusho ari ayagaragaza parike ya Nyungwe, amashusho bigaragara ko yafatiwe mu kirere.

Biravugwa rero ko iyo kampani ariyo yashykirije icyo kirego ku buyobozi bwa youtube, maze nabo babigenzuye basanga ko amashusho THE BEN n’abantu bifashishije barayibye, bakayakoresha badasabye uburenganzira ba nyirayo, bityo iyo ndirimbo ihita ikurwa kuri youtube igitaraganya ku munsi w’ejo kuwa mbere taliki ya 25 Ukuboza kuri Noheli.

Kugeza ubu The Ben n’ikipe ye ntacyo baratangaza kuri iki gikorwa, gusa igisubizo kuri kibazo ni uko The Ben yagirana ibiganiro na Drone Skyline Ltd bakagira ibyo bumvikanaho nyuma ikaba yasubiraho ndetse Youtube ikaba yanayihembera views.

Indirimbo NI FOREVER yari imaze iminsi mike gusa igiye hanze, ariko ikaba yarakunzwe cyane n’abatari bake.

(UWASE Rehema/indorerwamo.com)

Comments are closed.