Umuherwe Jack Ma agiye kuba umwalimu muri imwe muri za kaminuza zo mu Rwanda

7,787

Umuherwe w’ikirangirire ku rwego rw’isi Bwana Jack Ma umugabo ufite agatubutse mu Bushinwa biravugwa ko yahawe akazi ko kwigisha muri kaminuza y’imiyoborere.

Kaminuza ya African Leadership University (ALU) yatangaje ko umuherwe Jack Ma washinze ikigo cy’ubucuruzi Alibaba Group yagizwe umwalimu w’umushyitsi kuri iyi kaminuza ikorera i Kigali.

Urubuga rw’iyi kaminuza rusubiramo uwayishinze, Dr Fred Swaniker, avuga ko yishimiye ko ba rwiyemezamirimo bakiri bato ba Africa bigira kuri iyo kaminuza “ubu bazagira amahirwe yo kwigishwa n’umwe muri ba rwiyemezamirimo bakomeye ku isi”.

Jack Ma wigeze kuba ari we muntu ukize kurusha abandi mu Bushinwa bivugwa ko hashize igihe atabonwa neza n’ubutegetsi bw’Ubushinwa nyuma yo kunenga imwe mu mikorere yabwo.

Jack Ma ntaremeza ibivugwa n’iyi kaminuza yigenga yo mu Rwanda gusa ikigo cyo gufasha yashinze, Jack Ma Foundation, giherutse kuvuga ko muri iki gihe Ma arimo “gusubira gukora ibyo akunda” – kwigisha – kandi “yakoraga mbere yo gushinga Alibaba”.

Mu cyumweru gishize, Hong Kong University yatangaje ko Jack Ma yemeye kwigisha ibijyanye na ‘entrepreneurship’ mu gihe cy’imyaka itatu. Mu mwaka ushize nabwo, yagizwe umwalimu w’umushyitsi muri University of Tokyo yo mu Buyapani na Tel Aviv University yo muri Israel.

Jack Ma Foundation ivuga ko Ma “yabaye umwalimu wa kaminuza imyaka itandatu”, ko “akunda cyane uburezi, kandi buri gihe aba ashaka gusangiza urubyiruko urugendo rwe mu bushabitsi”.

Fred Swaniker, umunya-Ghana washinze African Leadership University, avuga ko ibyo azigisha kuri iyi kaminuza nyafurika “bizatuma abanyeshuri bacu batekereza ibikomeye…no gukurikirana bashimitse inzozi zabo mu kwihangira imirimo”.

Fred Swaniker yavuze ko ukuza kwa Ma bizafasha cyane abanyeshuri kumwigiraho

Iyi kaminuza ntisobanura niba Jack Ma azajya ajya kwigisha ku kicaro cyayo i Kigali cyangwa azajya yigisha hifashishijwe uburyo bw’iya kure.

African Leadership University (ALU) yatangiye gukora mu 2015 mu birwa bya Maurices no mu Rwanda mu 2017, ivuga ko igamije “kubaka ikiragano gishya cy’abayobozi bashobora guhindura Africa”.

Comments are closed.