Umukinnyi wa Stoke City yiyahuye abitewe n’ubutumwa yasanze muri telefoni y’umukunzi we(Reba amafoto)
Umukinnyi ukiri muto yiyahuye ku yaka 21 nyuma yamasaha 12 atandukanye n’umukobwa bakundanaga kubera ubutumwa yasanze muri telefoni ye.
Jacob Standbridge, yandikiye ubutumwa mama we Karen bugira buti”Ndagukunda cyane ,warakoze kubyo wankoreye,ariko umbabarire.”
Uyu musore mu busanzwe yarameranye neza n’umukunzi we nkuko amakuru abivuga ariko nyuma yo kumusangana ubu butumwa ngo undi yahise amubwirako aribuzima bwe rero ibyo bitakagombye kumutera ikibazo.
Jacob bajyaga bakunda kwita Jake,yakinaga mu kibuga hagati mu ikipe y’ingimbi ya Stoke City ibarizwa mu gihugu cy’ubwongereza.
Umubyeyi we mu magambo yagize ati”Mu kwezi kwambere kwa 2016 Jacob yahuye na Ciera ,mu byukuri yari nawe mukobwa wambere bakundanye ndetse yahise yisanga mu muryango.”
Yakomeje avugako nko mu byumweru umunani bishize uyu mukobwa wakundanaga n’umuhungu we yahindutse nubwo yabibonaga ngo ariko yabifataga nkaho aribyurukundo bisanzwe.
Umubyeyi we yongeyeho ko ubwo aribwo butumwa bwe bwanyuma yabonye ,yanagerageje ku muhamagara ariko ntiyafata telefoni.
Comments are closed.