Kigali: Abarimu ba Kaminuza banze kwigisha kubera Ibirarane byabo batarahembwa

12,582
Kwibuka30

Abarimu ba Kaminuza ya Gikirisitu ya Kigali (Christian University of Rwanda) banze kwigisha kubera ibirarane by’imishahara.

Icyumweru kirashize abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Gikirisitu ya Kigali izwi ku izina rya Christian University of Rwanda (CHUR) baratangiye amasomo ariko kugeza ubu nta mwarimu n’umwe wari wakandagira mu ishuri ngo yigishe, ibyo ngo bakabiterwa n’umwenda cyangwa ibirarane byinshi iyo kaminuza irimo abarimu bayo.

Kwibuka30

Umwe mu barimu utashatse ko izina rye ritangazwa yavuze ko ubuyobozi bw’iyo kaminuza bumaze igihe bubabeshya ngo burabahemba ariko ntibikorwe, bakaba rero bahisemo gufata umwanzuro wo kutongera kwigisha kugeza ubwo ikibazo kizakemuka.

Abarimu bo muri iyo kaminuza batangarije ikinyamakuru indorerwamo.com ko icyumweru kimwe mbere y’uko umwaka w’amashuri utangira (September Intake), umuyobozi w’iyo kaminuza Damien HABUMUGISHA yari yabakoresheje inama maze batanga 30% y’umushahara w’ukwezi kumwe gusa, bizezwa ko ikindi gice kingana na 70% bazagihabwa ku italiki Ya 10 kuno kwezi nyine ariko ntobyaba nkuko babibwiwe.

Bamwe mu bakozi b’iyo kaminuza bavuze ko usibye n’abarimu batari guhembwa, iyo kaminuza ngo ufite ibindi bibazo bikomeye kuko barimo n’ibindi birarane byinshi byaho iyo kaminuza icumbitse mu mujyi wa Kigali, ndetse n’imwe mu misoro ikaba itarishyurwa.

Bamwe mu banyeshuri biyo kaminuza bahangayikishijwe n’icyo kibazo ku buryo bukomeye, umwe yavuze ko kuva batangira ata mwarimu urakandagira mu ishuri. Ikibazo cy’ubukene muri za Kaminuza kimaze gufata indi ntera, mu minsi ishize, kaminuza ya Kibungo nayo iherutse gutererwa cyamunara imwe mu modoka zayo kubera ikibazo cy’ubukungu, usibye kandi izo kaminuza, hari n’izindi nyinshi zitarajya ku mugaragaro ariko bizwi ko zirimo imyenda myinshi abakozi bayo.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published.