Umukobwa w’imyaka 24 yateje cyamunara Ubusugi bwe maze bugurwa Akayabo n’Umunyapolitiki

26,481

Umukobwa wo mu gihugu cy’Ubwongereza yashyize ubusugi bwe ku isoko maze umwe ma banyapolitiki bo mu Bwongereza abugura Akayabo k’asaga miliyoni y’amadorari ya Amerika.

Umukobwa uzwi ku izina rya LIA wo mu gihugu cy’ubwongereza wemeza ko ari isugi aherutse gushyira ku isoko ubusugi bwe abinyujije kuri imwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe maze umunyapolitiki wo muri icyo gihugu abugura kuri 1.600.000 by’Amadorari ya Amerika, amafranga angana na 2.296.400.000Rwf uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda.

Uwo mukobwa Lia avuga ko mbere y’uko asinyana amasezerano n’uwi mugabo, abagabo benshi bari bagaragaje ko bashishikajwe no kugura ubwo busigi ariko bahatanga amafranga make atari kugira icyo amumarira, nibwo agize amahirwe haza uwo muherwe maze amuha atubutse. Lia yakomeje avuga ko mbere y’uko asinyana amasezerano n’uwo munyapolitiki babanje kubonanaho amezi abiri mbere kugira ngo banoze ayo masezerano, nyuma y’ayo mezi rero nibwo baje gushyira umukono kuri ayo masezerano y’ubugure.

Lia yabwiye ikinyamakuru “dailymail” dukesha iyi nkuru ko aticuza na busa kuko yakuyemo agafaranga kazamubeshaho, abajijwe uko yumvise amerewe mu gikorwa cyo kugurisha ubwo busugi ndetse n’umubano bafitanye n’umuguzi maze asubiza ati:“nta kibazo mfitanye n’umuguzi wanjye, nubwo umunsi ngurisha ubusugi bwanjye ntaryohewe nkuko nabitekerezaga, umubano wanjye n’uwabuguze ni mwiza, turahamagarana kenshi tukaganira nta kibazo”

Lia yanenze abakobwa benshi bihaye kunenga igikorwa cye ndetse avuga ko atacyo bimutwaye kuko benshi batanga ubusugi bwabo ku buntu.

Comments are closed.