Urukiko rwateye utwatsi ikifuzo cya KABUGA rutegeka ko yoherezwa kuburanishirishwa Arusha

9,335
Kwibuka30
Interpol handout photos of Félicien Kabuga

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwanze ikirego cya Félicien Kabuga gisaba gutesha agaciro icyemezo cy’izindi nkiko zategetse ko yohererezwa urukiko mpuzamahanga rwa ONU i Arusha.

Uru rukiko rwategetse ko ashyikirizwa urukiko mpuzamahanga, nk’uko biri mu mwanzuro w’urukiko BBC dukesha iyi nkuru yaboneye kopi.

Umwanzuro w’urukiko ruri hejuru y’izindi mu Bufaransa nta handi ujuririrwa mu nkiko zaho.

Kwibuka30

Urukiko rusesa imanza rwatesheje agaciro zimwe mu mpamvu zatanzwe n’uruhande rwa Bwana Kabuga zirimo uburwayi.

Ruvuga ko kuba uyu uregwa ibyaha bya jenoside yarashakishijwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda mu myaka irenga 15 ishize, akwiriye guhabwa urwo rukiko.

Uru rukiko rwashimangiye ko inkiko zabanje zaragaragaje neza ko nta ngingo y’amategeko ibangamira kohereza Bwana Kabuga muri gereza y’urukiko rwa ONU i Arusha.

Ubucamanza bw’Ubufaransa bufite igihe kigera ku kwezi ngo bwohereze uregwa mu rukiko rwa ONU.

Interpol handout photos of Félicien Kabuga
Leave A Reply

Your email address will not be published.