Umunya Kenya yapfiriye kuri stade mu mukino w’igikombe cy’isi ari mu kazi

6,867

Umunya Kenya yapfiriye muri stade yo muri Qatar ubwo yahanukaga ari mu kazi ko gucunga umutekano mu mukino w’igikombe cy’isi.

Ibi byemejwe na Qatar Supreme Committee for Delivery & Legacy, ari nabo bashinzwe gutegura igikombe cy’isi.

Uwapfuye yitwa John Njau Kibue wapfuye ari mu kazi ko gucunga umutekano.

Mu itangazo ryasohowe n’abashinzwe gutegura iri rushanwa bavuze ko Bwana Kibe, w’imyaka 24,yahanutse yikubita hazi muri stade nini cyane ya Lusail ubwo yari mu kazi mu mukino wa 1/4 wahuje Argentina n’Ubuholandi.

Bagize bati “Ikipe y’abaganga kuri stade yahise imugeraho byihuse ndetse imuha ubutabazi bwibanze mbere y’uko yoherezwa ku bitaro bya Hamad Medical Hospital agashyirwa mu cyumba cy’indembe [ intensive care unit].

Tubabajwe no gutangaza ko nyuma y’imbaraga zidasanzwe z’abaganga,yaje gupfira mu bitaro kuwa 13 Ukuboza 2022 nyuma yo kumara iminsi 3 mu cyumba cy’indembe.”

Abagize umuryango wa nyakwigendera ngo barabimenyeshejwe gusa babwiye CNN ko bagiye kurega.

Abagize umuryango wa Njue barashinja kompanyi icunga umutekano ya Al Sraiya Security Services yahaye akazi umuhungu wabo kutabaha amakuru nyayo bityo bifuza ubutabera.

Bagize bati “Turashaka kumenya icyateye urupfu.Ntabwo bigeze batwoherereza ifoto y’aho yaguye cyangwa ngo baduhe amakuru.

Kuva iki gihugu cya Qatar cyahabwa kwakira igikombe cy’isi 2010,abanyafurika benshi bahawe berekejeyo gushaka akazi.

Mu kwezi gushize,ushinzwe ibijyanye no gutegura iri rushanwa ryo muri Qatar,Hassan Al-Thawadi yavuze ko abanyamahanga bari hagati ya 400-500 bapfuye bari mu kazi.

Comments are closed.