USA: Biravugwa ko abakozi b’Ubutasi ba Amerika CIA babonanye mu ibanga n’Abatalibani

4,604
Kwibuka30
Ubuyobozi bwa CIA n’abatalibani bahuye mu ibanga
Hari amakuru avuga ko urwego rw’ubutasi rwa USA rwaba rwaragiranye ibiganiro by’ibanga n’ubuyobozi bw’Abatalibani.
Kwibuka30

Biravugwa ko mukuru wa CIA yahuye mu ibanga n’umuyobozi w’Abatalibani.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ku munsi wo ku wa mbere aribwo habayeho ibiganiro rwishishwa hagati y’impande zombi. Yaba William Burns, umuyobozi wa CIA ndetse na Mullah Baradar ku ruhande rw’abatalibani ntabwo bari bemeza ko habaye ibiganiro hagati y’impande zombi.
Perezida Joe Biden wa Amerika yashizeho italiki ntarengwa yo ku wa 31 z’uku kwezi, ko ingabo zayo zose zizaba zavuye muri Afghanistan, mu gihe ibihugu birimo Ubwongereza bishaka ko icyo gihe cyongerwa.
Amakuru atangazwa n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Amerika birimo nka New York Times, Washington Post, Associated Press n’ibindi bitangazamakuru byemeza ko aba bayobozi b’impande zombi bahuye ariko nta bisobanuro birambuye bitangwa.


Mu gihe aya makuru yaba ari impamo, uku guhura kwaba ariko kwa mbere ko ku rwego rwo hejuru kuva abarwanyi b’abatalibani bafata ubutegetsi ku ya 15 Kanama, bigatuma amahanga atera umugongo iki gihugu.
woba ari umubonano wa mbere wo ku rwego rwo hejuru hagati ya Amerika n’Abatalibani.


Kugeza ubu ingabo za Amerika 5 800 nizo zicunze umutekano w’ikibuga cy’indege cya Kabul, mugihe ibihumbi by’abantu barimo abanyamahanga n’abanya-Afghanistan bagerageza guhunga.
Icyakora Washington Post ivuga ko mu bishobora kuva byaraganiriweho n’impande zimbi harimo igihe ntarengwa ingabo z’Amerika zishobora kuvira muri Afghanistan ndetse bijyana no kuba basoje igikorwa cyo guhungisha abannyamahanga ndetse n’abanya-Afghanistan babafashije. Icyakora abatalibani baherutse gutangaza ko nta muturage w’igihugu bazemerera ko ahungishwa
Uko icyo gihe kitazongererwa ndetse ko batazatangaza guverinoma mugihe ingabo za OTAN zaba zikiri ku butaka bwa Afghanistan.

Leave A Reply

Your email address will not be published.