Umusilamu yiyahuriye mu mutambagiro mutagatifi w’i Maka

266
RPF

Umunya Nigeria ukomoka muri Leta ya Kwara, Hajia Hawawu Mohammed, bivugwa ko yiyahuriye muri Saudi Arabia, agiye mu rugendo rutagatifu i Maka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo ishinzwe ingendo z’abayisilamu muri Leta ya Kwara, Abdulsalam Abdulkadir, yatangaje ko ibi byabaye ku cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2024.

Yavuze ko bigaragara ko Hawatu yiyahuye yijugunye hasi aturutse hejuru y’inzu yari acumbitsemo i Madina.

Abdulkadir yongeyeho ko Saliu Mohammed, undi wari wakoze urugendo rwerekeza i Maka, yapfiriye mu bitaro by’indembe i Medina.

Mohammed yari yageze muri iki gihugu ari hamwe n’itsinda rya gatatu ry’abayisilamu bari bavuye muri iriya leta.

Iyi komisiyo yavuze ko yababajwe cyane n’ibyo bintu bibabaje.Itangazo yasohoye rigira riti: “Komisiyo ishinzwe ingendo z’abayisilamu bo muri Leta ya Kwara irahumuriza byimazeyo imiryango y’abayisilamu babiri bapfiriye i Medina, muri Arabiya Sawudite.

Saliu Mohammed, wari hamwe n’itsinda rya 3 ry’abayisilamu bo muri Leta ya Kwara, yapfiriye mu bitaro by’indembe bya Medina nyuma yo kurwara mu buryo butunguranye; mu gihe Hajia Hawawu Mohammed (wo mu Itsinda rya 9) na we yapfuye nyuma y’aho abategetsi ba Arabiya Sawudite bakoze iperereza bagasanga yiyahuye avuye ku gisenge cy’inzu yakodesheje i Medina.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.