Umusore w’imyaka 16 bamusanze yimanitse ku giti yiyahuye.

13,176

Kuri uyu wa gatatu tariki 15 Mata, mu Murenge wa Gitensi mu Karere ka Karongi habonetse umurambo w’umusore w’imyaka 16 uziritse umugozi mu ishami ry’igiti, amaguru akora hasi habamo gushidikanya ko yaba yiyahuye.

Umurambo w’uriya musore watowe mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu wa Gasharu mu Murenge wa Gitensi.

Abamuzi bavuga ko nta mico mibi bamuziho, ngo yari umuntu wishabikira acuruza ubuconsho. Ejo hashize ngo yiriwe ku itongo iwabo, kuko baheruka kwimuka aho bari batuye mu manegeka.

Uyu munsi ku wa gatatu ahagana saa ine z’amanywa uriya musore yabonetse yapfuye, umurambo we umanitse mu ishami ry’igiti, ariko amaguru akora hasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitensi yitwa Niyonsaba Ciriaque yatangarije Umuseke natwe dukesha iyi nkuru ko bakurikije uko basanze ameze n’aho bamusanze bigoye kwemeza ko yiyahuye.

Ati “Biragoye kwemeza ko yiyahuye ahantu amaguru ye akora hasi.”

Yavuze ko hari umuntu babonye bwa mbere umurambo w’uriya musore, ubu yatawe muri yombi kugira afashe mu iperereza.

Inzego z’umutekano zageze hariya ndetse habaho gupima umurambo bareba ikishe uriya musore, byakozwe n’Ibitaro bya Kibuye byagiye aho wabonetse.

Ibi bibaye muri kano karere nyuma yaho kuri iki cyuweru undi musore wo mu Karere ka Rubavu aherutse kwiyahura yimanitse ku bushorishori bw’igiti nyuma yo gutongana wamwishyuzaga amafranga yari amurimo. Abahanga mu mitekerereze basanga ko agahinda gasaze ari imwe mu mpamvu zituma abantu biyahura, bityo bagasaba abaturage kwemera guhangana n’ibibazo bakanirinda guheranwa n’agahinda

(source: umuseke.rw)

Comments are closed.