Umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko arashinja DIAMOND gushaka kumushukisha akazi kuri WASAFI TV

11,572
Kwibuka30
Flipboard: Utawezana challenge queen Azziad Nasenya denies calling ...

Umwana w’umukobwa ukiri muto yanze akazi DIAMOND ari kumwingingira, arasanga ari uburyo bwo kumureshya ngo amuhemukire nkuko yabikoreye abandi.

Umukobwa w’umunyakenya umaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, yatunguye abatari bake nyuma yo gutangaza abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram ko yanze akazi ko gukora kuri WASAFI TV nk’umunyamakuru ari kwingingirwa n’umuyobozi wayo ariwe DIAMOND PLATNUMZ. Uno mukobwa uzwi nka QUEEN AZZIAD NASSENYA yavuze ko asanga ubu ari uburyo uno musore ashaka gukoresha nk’amayeri cyangwa ubucakura bwo kugira ngo amukurure maze amuhemukire nkuko yagiye ahemukira abandi bakobwa akabajugunya nyuma yo kubatera inda.

Kwibuka30

Azziad ni umwana w’umunyeshuri ufite imyaka 19 wiga itangazamakuru. Yamenyekanye cyane nyuma y’amashusho mashya ya Femi One yise ‘Utawezana’ arimo umuhanzi Mejja. Impamvu nyamukuru yatumye Queen Azziad yanga akazi ko muri Wasafi ahamya ko ari amateka azwi ya Diamond ku bakobwa n’abagore, nawe akaba yabicyenze abitera utwatsi.

Yagize ati:”Abasore benshi bakunze gushaka gukurura abana b’abakobwa bakoresheje cyangwa babashukisha akazi, ariko jyewe ndihariye, nagize amakenga, uwo mugabo amaze igihe anyandikira ambwira ko ambonamo ubushobozi bwo gukora kuri WASAFI TV, ariko ndamuzi neza, nta kindi ashaka usibye kunyangiriza ubuzima nkuko yabikoreye abandi bagore bagenzi banjye

Igitangazamakuru k’imyidagaduro gikomeye cyane kitwa Ghafla, cyavuze ko Azziad yakoresheje amagambo akomeye cyane mu kwibasira kino gihangange mu Karere mu ruhando rwa muzika kizwi nka Diamond Platnumz. Yagize ati “Sinigeze nkunda Diamond. Ni umwangizi ku rwego rutangaje, ni umuntu utajya uha agaciro abagore. Ntabwo nzemera aka kazi. Ndakomeza icyubahiro cyanjye kandi ntabwo nkorana n’abadafite imico.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.