Umuvugabutumwa Ayabagabo asobanuye Iminsi y’imperuka n’irimbuka rya Yeruzalemu

6,683

Irimbuka rya Yerusalemu n’ibimenyetso byo kugaruka kwa Yesu.

Umuvugabutumwa Ayabagabo Jean de Dieu asobanura ubwiru buri muri Bibiliya

Umuvugabutumwa Ayabagabo Jean de Dieu avuga ko ibimenyetso byo kugaruka kwa Yesu Kristo bya sohoye.

Atangira yibaza ati! Yerusalemu n’iki?
Umuvugabutumwa Ayabagabo aganira ni Indorerwamo.com yavuze  ko umwanditsi wa Bibiliya intumwa Pawulo wanditse igitabo cy’Abagalatiya yabanje kwereka Abagalatiya ko ari abapfapfa,ababaza uko beretswe Yesu.”Yemwe Bagalatiya b’abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk’ubambwe ku musaraba mu maso yanyu?
Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n’amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera?
Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby’Umwuka none mubiherukije iby’umubiri? biri (Abagalatiya 3:1;3).

Aha niho hagaragaza Yerusalemu igomba kurimbuka.
Ese bivuze ko ari Abagalatiya gusa bazarimbuka?Asubiza agira Ati“Oya, Abagalitiya bahagarariye abantu bose bavuga ko basenga Imana ,kandi bayisenga mu buryobayobowe n’umubiri kandi bari bakwiye kuyoborwa n’umwuka”.

Yerusalemu Bibiliya ivuga ko izarimbuka

Yerusalemu igomba kurimbuka iboneka Nanone mu Gitabo cy’Abagalatiya muri Bibiliya.
Abashaka gutwarwa n’amategeko ni mumbwire. Ntimurasobanukirwa n’amategeko?
Byanditswe yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uw’inshoreke undi ari uw’umugeni.
Uw’inshoreke yavutse nk’uko iby’umubiri bigenda, naho uw’umugeni yavutse ku bw’isezerano ry’Imana.
Ibyo birimo umugani, kuko abo bagore bameze nk’amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi wa Sinayi ribyarira ububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari, ari we kandi ugereranywa n’umusozi wa Sinayi wo muri Arabiya, kandi usobanurwa ngo Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubata hamwe n’abana bayo. Ariko Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese kuko byanditswe ngo”Ishime ngumba itabyara, Tera hejuru uvuge cyane utaramukwa, Kuko abana b’inyungwakazi ari benshi, Baruta ab’inkundwakazi.”
Abagalatiya 4:21;27

Umunyakuru abaza ati” Bivuzeko Yerusalemu igomba kurimbuka ari iyihe?

Ayabagabo Ati”Yerusale ni iyavuye ku musozi sinayi ni amategeko Cumi y’Imana yahawe Mose ku musozi Sinai agafatwa mu buryo bw’umubiri”
Akomeza atanga ingero z’ibyaha bizwi ko ari ibyaha bidasabye kujya mu idini, ati”ubusambanyi,kwiba,kwica ntibisaba kujya mu idini ngo umenye ko ari icyaha.
Asobanura ko aya mategeko y’Imana ariyo Adam na Eva batwaye muburyo bw’umubiri bitiriye igiti kimenyesha icyiza n’ikibi bariye ho.

umujyi wa Yeruzalemu y’uyu munsi

Comments are closed.