Umuvugizi wa Rayon Sport abwiye Gasogi Utd amagambo akomeye

5,257

Mu gihe habura amasaha make gusa ikipe ya Gasogi Utd igasakirana n’ikipe ya Rayon Sport, umuvugizi wa Rayon Sport avuze amagambo atari meza ku ikipe ya KNC.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu nibwo ikipe ya Rayon Sport iri bwisobanure n’ikipe ya Gasogi Utd ku kibuga cyo mu Karere ka Bugesera, ikipe ya Gasogi Utd imaze iminsi ivuga ko itifuza ko Rayon Sport ikomeza kuyihumekera mu mugongo, bityo ko igomba kuyitsinda uyu munsi igashyiramo intera y’amanota atatu, ibi abivuga mu gihe Rayo Sport nayo ivuga ko igomba gutsinda iyi kipe ntoya imaze igihe ivuga menshi.

Mu gihe ano makipe amaze iminsi mu ntambara y’amagambo, Bwana Jean Paul NKURUNZIZA uvugira ikipe ya Rayon yanyarukiye ku rukuta rwe rwa instagram avuga ko urutugu rutakagombye gukura rusumbe ijosi, mu butumwa bwe yagize ati:”Umwana iyo se cyangwa undi muntu mukuru ungana na se amushyize ku rutugu, yibwira ko amusumba

Hano Bwana Jean Paul yagereranije ikipe ya GAsogi nk’umwana muto uhetswe ku bitugu yarangiza agatekereza ko asumbye uwamwurije.

Aya makipe yombi aranganya amanota 36 usibye ko Gasogi Utd iza imbere ya Rayon sport ku kinyurany cy’ibitego.

Ku mugoroba w’uyu munsi anp makipe yombi agomba kwisobanura, hakamenyekana igomba gusiga indi mu mukino uri butangire saa cyenda n’igice kuri Stade ya Bugesera.

(Inkuru ya Isabelle K.)

Comments are closed.