Turkiya: Byamaze kumenyekana ko umunkinnyi Atsu Christan yitabye Imana.

3,279
Kwibuka30

Nyuma y’igihe kitari gito hashakishwa umukinnyi Atsu, byamenyekanye ko uwo mugabo yahitanywe n’umutingito muri Turukiya.

Nyuma y’iminsi itari mike abantu benshi bari kwibaza amaherezo y’uno mukinnyi Christian Atsu byavugwaga ko ashobora kuba yaragwiriweho n’ibikuta by’amagorofa yashenywe n’umutingito uherutse kwibasira ibihugu nka Siriya na Turkiya, kuri ubu byamaze kwemezwa ko uyu mugabo wari ukiri muto yapfiriye muri bino byago byagwiriye igihugu cya Turukiya.

Kwibuka30

Aya makuru yemejwe na Bwana Murat Uzun wari uhagarariye inyungu z’uyu mugabo, amakuru yatanzwe yavuze ko Bwana Christian Atsu yishwe agwiriwe n’ibikuta by’amazu byamuguyeho nk’uko bigaragazwa n’umurambo we babonye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu ubwo imirimo yo gushakisha ababa bagihumeka yari irimo irakorwa.

Christian Atsu ni Umunye Ghana, yitabye Imana ku myaka 31 y’amavuko, yakiniraga ikipe ya Hatayspor mu gihugu cya Turkiya, akaba yakiniraga n’ikipe y’igihugu cye cya Ghana

Leave A Reply

Your email address will not be published.