Umwarimu SACCO yirukanye umukozi azira ko umugabo we yahembwe n’iyi Koperative

18,165

Ese uyu mukozi arashinjwa iki?

  • Ashinjwa kuba yarashyize umugabo we ku rutonde rw’abahembwe
  • Umuyobozi wa SACCO ati “Nage kuregera inkiko ave mu itangazamakuru.”

Nyirarukundo Liliane wakoreraga Koperative UMWARIMU SACCO akaza kwirukanwa kuko umugabo we yashyizwe ku rutonde rw’abagomba guhemberwa ko bakoresheje neza inguzanyo y’iyi koperative ndetse akaza no kuryegukana, avuga ko yahohotewe kuko atari we wakoze ruriya rutonde.

Nyirarukundo Liliane wari umukozi wa UMWARIMU SACCO ku kicaro gikuru, avuga ko mu gikorwa cyo guhemba abarezi bakoresheje neza inguzanyo bahawe n’iyi Koperative kuva mu mwaka wa 2014-2019, yahawe inshingano zo gukurikirana Intara y’Amajyepfo.

Amabwiriza we na bagenzi be bari bafatanyije iki gikorwa bagenderagaho, yavugaga ko muri buri Karere, hagomba kuvamo abarezi 5 bakoresheje neza inguzanyo, ndetse ikaba yarabateje imbere.

Nyirarukundo yabwiye Umuseke ko inshingano bari bahawe, ari ukwakira urutonde rw’abo barimu 5 muri buri Karere, ariko rwakozwe n’abacungamutungo b’amashami mu Turere twose, bo bakarushyikiriza ubuyobozi bukabona kurwemeza.

Mu babonetse kuri izi ntonde z’abagombaga guhembwa bikaza kurangira runemejwe n’ubuyobozi bukuru bwa UMWARIMU SACCO, n’ umugabo we yari arimo kimwe n’abandi bari kumwe aza no guhabwa ishimwe rya Moto.

Liliane avuga ko ibi bihembo bikimara gutangwa, yatunguwe no kwirukanwa ashinjwa kuba ataramenyesheje ubuyobozi bwa UMWARIMU SACCO ko umugabo we ari ku rutonde rw’abazahabwa ishimwe kandi ngo bitari mu nshingano ze no mu mabwiriza bagenderagaho.

Yagize ati “Natunguwe no kubona ibaruwa impagarika ku kazi inziza ko mu bahawe igihembo harimo umugabo wanjye, kandi mu mabwiriza twari twahawe byari ukugenzura ko abagomba guhabwa igihembo bujuje ibisabwa kandi kuri uru rutonde na we yari yujuje ibisabwa.”

Yavuze ko abakoze ijonjora, bakanemeza ko abo barezi bakoresheje inguzanyo neza bari bazi ko mu bahembwe harimo umugabo we.

Kimwe na mugenzi we wari ushinzwe iki gikorwa mu Ntara y’Iburasirazuba, Nyirahabimana Kalisa Jacqueline avuga ko bamuhagaritse ku kazi, bamushinja ko igikorwa cyo guhemba kitagenze neza.

Ati “Urutonde rwariho abarezi bose batoranyijwe mu Ntara zose, abahisemo abahembwa ni Abayobozi bo hejuru kuko nta ruhare rwacu muri iki gikorwa.”

Nyirahabimana yemeza ko iyo iki gikorwa kijya kwitwa ko kitagenze neza, cyari kubazwa abantu benshi bagenzuye, bakanemeza ko abahawe ibihembo, hatirukanywe abakozi babiri gusa.

Nyirarukundo Liliane na Nyirahabimana Kalisa Jacqueline bavuga ko bakomeje kurenganywa n’Ubuyobozi bwa UMWARIMU SACCO kuko bamaze amezi 2 babwandikiye nyamara bakaba batasubizwa.

Umuyobozi Mukuru wa Umwarimu SACCO, Uwambaje Laurence yabwiye Umuseke ko abo bakozi bagombye kuregera Inkiko aho kwirukankira mu itangazamakuru.

Yagize ati “Uyu mukozi yagombaga kwandika avuga ko mu bahawe igihembo ari umugabo we.”

Uyu muyobozi yavuze ko hari ibindi aba bakozi bashinjwa mu bijyanye n’akazi ariko yirinda kubivuga.

Inzu y’ubatswe n’umwalimu wahawe inguzanyo akayikoresha neza

Source:umuseke

Comments are closed.