Urujijo ku mubyeyi wabyutse agasanga umwana we yapfuye undi arembye

1,002

Umubyeyi wo mu karere ka Nyanza yabyutse agiye kureba abana be, asanga umwe yapfuye undi ararembye.

Byabereye mu mudugudu wa Kabuzuru mu kagari ka Kibinja, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Umuseke ni uko mu rugo rw’umubyeyi witwa MUKAGATARE Alice yabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ugushyingo, 2024 asanga umwana we witwa INEZA Souvenir w’imyaka itandatu yapfuye.

Undi  na we wari uryamye muri iyi nzu witwa Uwase w’imyaka 11  na we yajyanywe kwa muganga mu bitaro bya Nyanza arembye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide yavuze ko inzego bireba zatangiye iperereza kuko nyina wa bariya bana avuga ko urwo rupfu, nubwo burwayi byaba byatewe n’uko yaraje imbabura yaka mu nzu barimo

Comments are closed.