Urukiko rwa Rubanda rwo mu Bubiligi rwahamije ibyaha Bomboko
Nyuma y’umwiherero Urukiko rwa rubanda rwa Buruseli mu Bubiligi rumazemo iminsi igera kuri ibiri, Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko yahamijwe ibyaha yaregwaga.
Bomboko watangiye kuburana tariki 8 Mata 2024, yahamwe n’ibyaha bitatu yari akurikiranyweho ari byo, ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu hamwe n’ibyaha byo gufata Abagore ku ngufu mu gihe cya Jenoside.
Nyuma y’uko Urukiko rumaze kumuhamya ibyaba uko ari bitatu, Bomboko yahise yambikwa amapingu ajyanwa gufungwa, mu gihe biteganyijwe ko kuwa Mbere tariki 10 Kamena 2024, azahabwa igihano ku byaha yahamijwe.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Umushinjacyaha Arnaud D’Oultremont, yari yagaragaje ko Nkunduwimye Emmanuel uzwi nka Bomboko, ashinjwa Jenoside kuko hari ibikorwa yakoze kugiti cye ndetse n’ibyo yakoranye n’abandi, agashinjwa ibyaha by’intambara kubera ko yashatse kwica Angelique Mukacyubahiro akanamufata kungufu.
Yasabye inyangamugayo, kuzareba ku bikorwa by’uregwa, bakabihuza n’ibyo bumvise mu buhamya bwatangiwe mu rukiko maze ubundi bakabona kugaragaza ukuri.
Mu buhamya butandukanye bwavugiwe mu rukiko, Nkunduwimye yavuzwe mu bikorwa bijyanye no kugaragara ahantu hatandukanye afite intwaro kandi atari umusirikare ndetse yambaye n’imyenda yabo, ibigaragaza ko yabikoraga ku giti cye kandi yabiteguye.
Nkunduwimye yari umuyobozi w’igaraji rya AMGAR, ryari riherereye mu Cyahafi, ubu ni mu Murenge wa Gitega akarere ka Nyarugenge.
Comments are closed.